Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhera kuwa Gatatu itariki 26 Mata cyongeye gusubira mu midugudu myinshi yo muri Teritwari ya Rutshuru, Sheferi ya Bwito, nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano avuga .
Umwe muri yo midugudu ni Kishishe, aho M23 yari yarafashe mbere yo kuhava isubira inyuma nk’uko yabisabwe mu Nama ya Luanda, indi ni Bambo, Kabizo, Kirumba, Butare n’indi midugudu.
“Turi Kishishe, Bambo. Njye ubwanjye ubu tuvugana ndi Kishishe,” uyu ni umwe mu bashinzwe umutekano utatangajwe amazina avugana n’urubuga Kivumorningpost.
Perezida wa Sosiyete Sivile ya Bambo, Paul Lutibahwa, nawe yemeje aya makuru agira ati “ Igisirikare kiri muri Cité ya Bambo kndi turi kumwe na Komanda wa FARDC wahageze mu gitondo cyo kuwa Gatatu,”
Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko abaturage ba Kishishe na Bambo bishimiye kuba igisirikare cya leta cyahagarutse ngo kikaba ari ikimenyetso cyo kugaruka kw’amahoro muri iki gice.
Nubwo bimeze gutyo, FARDC ntacyo iratangaza ku mugaragaro kuri ayo makuru, mu gihe M23 ivuga ko ari ukurenga ku mabwiriza y’Inama ya Luanda.
M23 ikaba yaragiye yumvikana ivuga ko ibice yari yarafashe ikabivamo ikabisigira ingabo za EAC, izabigarukamo FARDC niramuka ibigiyemo.


