Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kivuga ko cyafashe umurwanyi wa ADF ufite ubwenegihugu bwa Tanzaniya mu Mudugudu wa Apehutu, mu Murenge wa Ruwenzori (muri Teritwari ya Beni), muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu murwanyi wafashwe ni umugore witwa Zazrad Zerad Saïdi, wafashwe ku wa Mbere, itariki 14 Gashyantare 2022, n’abasirikare mu irondo. Kapiteni Anthony Mualushayi, umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1, agira ati: “Nkurikije amagambo ye ya mbere, yahunze igihe cy’ibitero bya bombe FARDC yarasaga mu bice bya Semuliki na Nzelube.”
Ku itariki ya 6 Gashyantare, ingabo zavuze ko zafashe abandi barwanyi batatu ba ADF binjijwe bafite ubwenegihugu bwa Tanzania, zibafatiye muri iki kibaya cya Mwalika n’ubundi, mu majyepfo ya Teritwari ya Beni nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga.
Ni ku nshuro ya cyenda abarwanyi ba ADF b’Abanyamahanga bafatirwa mu karere ka Beni. Mu mpera za Mutarama, Salim Rachid, ukomoka mu gihugu cya Kenya, yafashwe n’ingabo za FARDC mu mudugudu wa Mantumbi, muri Teritwari ya Beni. Azwiho kuba yica imbohe kandi ashimuta abasivili n’abasirikare muri Teritwari ya Beni.
Uyu yari yaragaragaye muri videwo nyinshi za ADF yerekana abasivili n’abasirikare baciwe imitwe. Mu mpera z’umwaka wa 2021, inzego z’umutekano za Congo kandi zafashe Benjamin Kisokeranio, undi murwanyi ukomeye wa ADF wagaragajwe nk’umuyobozi ushinzwe imari no guhahira abarwanyi.


