Dieudonne-Kasereka

FARDC iravuga ko yatangije ubukangurambaga bwo gusaba aba FDLR kwitanga

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono hagati ya DRC n’u Rwanda i Washington, agamije kuzana amahoro mu burasirazuba bw’igihugu, ngo kandi nk’uko yabyiyemeje, Guverinoma ya Congo, ibinyujije mu Gisirikare cya FARDC,  ku wa Gatanu, itariki ya 31 Ukwakira 2025, yatangije ubukangurambaga i Walikale, ahari icyicaro cy’agateganyo cy’akarere ka 34 ka gisirikare, ubukangurambaga bwo gushishikariza abagize umutwe wa FDLR kwitanga ku bushake.

Ubu bukangurambaga bugamije gushyira mu bikorwa ibyo abayobozi ba Congo biyemeje igihe basinyaga amasezerano y’i Washington nk’uko bitangazwa na ACTUALITE.CD. Iyi FARDC ivuga ibi ni yo yari iherutse gutangaza ko nta barwanyi ba FDLR bari mu biice igenzura ahubwo bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Biravugwa o amaradiyo yaho ari gukoreshwa mu gutangaza ubutumwa bwo gushishikariza kwitanga bwahinduwe mu ndimi zaho. Udupapuro turiho ubutumwa natwo twakwirakwijwe mu baturage kugira ngo ubutumwa bugere ku barwanyi ba FDLR, aribo ntego nyamukuru ubu bukangurambaga bureba.

Major Dieudonné Kasereka, Umuvugizi w’Akarere ka 34 ka gisirikare, avuga ko igihe kigeze ngo amahoro agaruke mu karere.

Yatangaje ati: “Ubu butumwa bureba imitwe yose ya FDLR. Igihe kirageze cyo gushyira intwaro hasi no kwirinda kumena amaraso. Abarwanyi bose ba FDLR bagomba kwishyikiriza MONUSCO ku bushake kugira ngo basubizwe mu gihugu cyabo, u Rwanda. Turabasaba kutanga ikiganza kirambuye cy’abategetsi ba Congo ndetse n’Ingabo za RDC.”

Intumwa zo mu buyobozi bukuru bwa FARDC zoherejwe i Walikale kugira ngo zitegure iki gikorwa cyo kwitanga ku bushake kw’aba FDLR. Izi ntumwa ziyobowe na Lt. Col. Tassy, ​​zahamagariye amatorero akorera i Walikale kugira uruhare muri ubu bukangurambaga kugira ngo bigende neza.

Yijeje ati: “Igihe kirageze ngo FDLR isubire mu gihugu cyabo, u Rwanda. Turasaba abapasiteri n’abayobozi gakondo kubasobanurira ko bagomba gushyira intwaro hasi bakitanga nta maraso amenetse. Biracyashoboka.”

Abarwanyi bazitanga ngo bafite amahitamo yo guhitamo igihugu cy’ubuhungiro aho bazajyanwa na MONUSCO, niba badashaka gusubira mu Rwanda. Ubu bukangurambaga niburangira, abatazumvira uyu muhamagaro bazahatirwa gutahuka n’ingabo za leta.

Muri Teritwari ya Walikale, bivugwa ko abarwanyi ba FDLR baherereye cyane cyane mu gace ka Makungurano muri Gurupoma ya Waloa Loanda, hahana imbibi na Masisi; mu gace ka Banarukisa hafi ya Buoye muri Gurupoma ya Waloa Uroba, hahana imbibi na Gurupoma ya Ufamandu II (Teritwari ya Masisi); no mu gice cy’agace ka Banakindi muri Gurupoma ya Kisimba, hahana imbibi na Rutshuru. Aba barwanyi baje muri utwo turere nyuma yo kwirukanwa mu burengerazuba bwa teritwari na “Raia Mutomboki” muri 2012.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *