FARDC iremeza ko ubu igenzura ibice byose bya Masisi byari mu maboko y’inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, kiremeza ko kuri ubu kigenzura ibice byose bya teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru byagenzurwaga n’inyeshyamba.

Ibi byemejwe na Major Guillaume Ndjike Kaiko, Umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Goma kuwa Gatandatu ushize, itariki 10 Mata 2021.

Ibi kandi byatangajwe nyuma y’amakuru yari akomeje gukwirakwizwa avuga ko ibice bya Mweso na Kitchanga byigaruriwe n’inyeshyamba z’ihuriro rya APCLS-Nyatura nyuma y’imirwano ikaze hagati yazo na FARDC nk’uko tubikesha 7sur7.cd.

Maj. Guillaume Ndjike ati “FARDC rwose iri muri Mweso na Kichanga. Ntabwo dukomeje kwigarurira Mweso na Kichanga gusa, ahubwo dukomeje kwigarurira uduce twose twafashwe ukwezi gushize, aritwo: Bukomo, Mpati, Kivuye, Busumba, n’utundi. Aho hantu hose FARDC irahari rwose kandi ikomeje gukomeza ibirindiro byose byafashwe. No muri Nyabyondo, byongeye reka nkubwire ko hari abantu ba APCLS batangiye kwitanga kandi ntiturimo kwambura intwaro gusa, ahubwo no gufata abarwanyi bitanze”.

Hari hashize hafi icyumweru amakuru avuga ko inyeshyamba zigaruriye ibice byavuzwe haruguru biteza urunturuntu muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’imirwano yabaye ku itariki 9 n’itariki 10 Mata, Umuryango w’Abaganga batagira Umupaka (MSF) wemeje ko wakiriye byibuze abavanwe mu byabo 6,000 mu bigo byawo ndetse ikita ku nkomere 17 inyinshi muri zo zari zinafite ikibazo cy’ihungabana.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *