Gen. Eddy Kapend, Komanda w’Akarere ka 22 ka Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yatangaje kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Ugushyingo, ko Ingabo za Congo zitigeze zigaba igitero ku rwuri ruri hafi ya Lubumbashi rw’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila; ibi bikaba bihabanye n’ibyo umutwe wa 'Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari perezida.
Iminsi itatu nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byabereye hafi y’urwuri rwa Joseph Kabila, Igisirikare cya Congo cyahakanye ko cyagabye ibitero bya bombe kuri urwo rwuri ruherereye i Kashamata, nko muri kilometero 15 mu majyepfo ya Lubumbashi nk’uko byemejwe kuwa Mbere, itariki ya 16 Ugushyingo, n’ihuriro rya 'Front pour la Refondation de la Nation'.
Ubwo yasuraga aho ibintu byabereye kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 18 Ugushyingo, Gen. Eddy Kapend, Komanda w’Akarere ka 22 ka Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), yatangaje ko inyubako zose zo kuri urwo rwuri zitigeze zangirika, kandi ko nta muntu n’umwe wagize ikibazo.
Yabwiye abanyamakuru bari kumwe na we ati: "I Kashamata nta bitero bya bombe byabaye; iyo biza kubaho, mwari kubona ibintu byose hano byasenyutse."
Yakomeje agira ati: "Nta maraso mubona kuko nta muntu wishwe cyangwa ngo afatwe." Ibi yabivuze asubiza FRN, ivuga ibitandukanye n’ibyo we yatangaje, aho yemeje ko igitero cyagabwe kuri iyo famu cyaguyemo abasivili kandi kikangiza byinshi mu buryo bukomeye.
Ati: "Inka, amafi, ingona, n’abahinzi, bose baracyahari!"
Amakuru adashidikanwaho yo avuga ko ku wa Gatandatu, itariki ya 14 Ugushyingo, kajugujugu yagurutse hejuru y’ako gace maze humvikana urusaku rwinshi rw’ibiturika. Gen. Eddy Kapend asobanura impamvu y’ibi, yavuze ko ari imyitozo ya gisirikare mu gihugu kiri mu ntambara.
"I Kasenga, nategetse ibikorwa bya gisirikare ku kiyaga birimo amato y’irondo ariho intwaro, mu gihe i Mura, abasirikare bari barimo kwitoza mu ishyamba. [...] Ni iki kiri hano kidasanzwe ku buryo kajugujugu cyangwa indege itagira umuderevu idashoboraga kukireba?".

