FARDC yaruciye irarumira ibajijwe ku bisasu bikekwa ko ari ibyayo byaguye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyahisemo kuruca kirarumira ubwo cyabazwaga kugira icyo kivuga ku bisasu bikekwa ko ari ibyacyo biheruka kugwa mu Kinigi.

Igisirikare cy’u Rwanda ejo ku wa Mbere mu itangazo cyasohoye, cyavuze ko cyifuza ibisobanuro ku ntandaro y’ibi bisasu byaturutse muri Congo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yavuze ko umutekano umeze neza aho ibisasu byatewe, ndetse ko abayobozi b’u Rwanda na Congo bari gukorana kugira ngo hamenyekane icyateye ibisasu guterwa mu Rwanda.

Ati: “Ibintu ni ibisanzwe mu duce [ibisasu byatewemo] kandi umutekano urizewe. Abakomeretse bari kuvurwa mu gihe abayobozi bari kugenzura ibyangiritse. RDF yasabye iperereza ryihuse [rikozwe na] EJVM, kandi abayobozi b’u Rwanda bari gukorana na bagenzi babo bo muri RDC kuri iki kibazo.”

Kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize Ingabo za Congo Kinshasa ziri mu mirwano n’inyeshyamba z’umutwe wa M23, bigakekwa ko ibisasu byatewe mu Kinigi byaturutse muri iyo ntambara.

Congo Kinshasa byarashweho ibisasu.

Umuvugizi w’agace k’ibikorwa bya gisirikare ka Sokola ya 2, Lt Col. Guillaume Njike Kaiko ubwo yabazwaga na Actualite.cd kugira icyo avuga kuri biriya bisasu biheruka kugwa mu mirenge ya Kinigi na Nyange i Musanze, yirinze kugira icyo abivugaho.

Ati: “Muduhe umwanya wo kumenya neza umwanzi waduteye. Ntekereza ko hakiri kare kuvuga kuri ibi cyangwa ibindi. Inzego zacu zirimo kubikora kandi turizera ko mu masaha ari imbere turi bushobore kubaha umwirondoro wuzuye w’umwanzi.”

FARDC kugeza ubu nta n’itangazo irasohora ngo igire icyo ivuga ku byerekeye ibiheruka gutangazwa na RDF.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri amakuru yavugaga ko imirwano iri kubera mu gice cya Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo, hafi n’umupaka w’u Rwanda.

Bivugwa ko abarwanyi ba M23 ari bo bagabye igitero ku birindiro bya FARDC biri muri kariya gace, mbere yo gusubizwa inyuma.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. FARDC yaruciye irarumira ibajijwe ku bisasu bikekwa ko ari ibyayo byaguye mu Rwanda
    FARDC irarwana yoyahura cg ishaka ko intambara ijyamo impande zitarebwa niyo ntambara: FARDC yarashe indege ya MONUSC, Irashe mu Rwanda ubutaha izarasa muri Uganda ni Burundi

  2. FARDC yaruciye irarumira ibajijwe ku bisasu bikekwa ko ari ibyayo byaguye mu Rwanda
    FARDC irarwana yoyahura cg ishaka ko intambara ijyamo impande zitarebwa niyo ntambara: FARDC yarashe indege ya MONUSC, Irashe mu Rwanda ubutaha izarasa muri Uganda ni Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *