Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kiravuga ko kuri uyu wa Kane Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 zongeye kugaba ibitero ku birindiro by’Ingabo zacyo.
FARDC yashyize ibi birego kuri RDF binyuze mu muvugizi wayo, Général Major Syilivain Ekenge; mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane Tariki ya 01 Ukuboza.
Iri tangazo rivuga ko “Igisirikare cy’u Rwanda n’abafasha bacyo b’ibyihebe bya M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukuboza, bagabye igitero ku birindiro bya FARDC bya RĂ©giment ya 3410 i KALIMA, haruguru y’ikiraro kiri ku mugezi wa RWINDI, muri Groupement ya Bwito, Chefferie ya Bambo.”
FARDC yavuze ko iki gitero yitiriye Ingabo z’u Rwanda cyerekana icyo yise gahunda y’ubutegetsi bw’u Rwanda yo gusenya ibyemezo by’inama y’abakuru b’ibihugu y’i Luanda, ndetse na gahunda zitandukanye zigamije kugarura amahoro muri Congo zatangijwe n’abarimo EAC, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga.
Usibye gushinja RDF kugaba igitero ku ngabo zayo, FARDC yanashinje Ingabo z’u Rwanda kwica abaturage b’abasivile babarirwa muri 50, mu gihe abandi ngo bashimuswe abandi bakaburirwa irengero.
Ubu bwicanyi Igisirikare cya Congo kivuga ko bwakozwe ku wa 29 Ugushyingo, ahitwa Kishishe ho muri Groupement ya Bambu mu Rutshuru.
Igisirikare cy’u Rwanda ntacyo kiravuga kuri ibi birego bishya bya FARDC.
Congo Kinshasa cyakora cyo yazamuye iby’ibi birego, mu gihe umutwe wa M23 ushinjwa gukorana n’Ingabo z’u Rwanda waherukaga gutanga impuruza y’uko imitwe ya FDLR na Nyatura ikoranira hafi na FARDC yaba iri gutegura gukorera ubwicanyi abaturage biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Igisirikare cya Congo cyavuze ko Ingabo zacyo ziteguye gusubiza inyuma ibitero cyise ibya M23 n’Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo kurinda abaturage.

10 Responses
Ikibazo cyo kurangiza vuba : Uburyo bwiza bwo gutera akabariro no gushimisha uwo mwashakanye
Uku ni ukwmamaza, njye narayikoresheje ahubwo iranyangiriza biruseho. Kandi mbone ibyo mukora ari ubugome nk’ubundi bwose.

FARDC yashinje RDF kongera kuyigabaho igitero, no kwica abaturage barenga 50
Ariko ahagaragaye ingufu wza gisirikare hose iba ari RDF?RDF genda waratsinze.!

Wakoresheje iki? cg ntiwasomye inkuru yanditse narumiwr!!!!!

Izongufu uvuga zokwica abaturage ningufu nyabaki?

Sha buriya bwicanyi bumeze kuriya butarobanura n’impinja ababirinyuma imana izabibahembere
FARDC yashinje RDF kongera kuyigabaho igitero, no kwica abaturage barenga 50
Sha buriya bwicanyi bumeze kuriya butarobanura n’impinja ababirinyuma imana izabibahembere