Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa M23 udashobora kukinyeganyeza mu birindiro byacyo biherereye muri teritwari ya Nyiragongo.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Ndjike Guillaume Kaiko, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Okapi.
Ndjike uhamya ko M23 ari ingabo z’u Rwanda, RDF, yagize ati: “Turabizeza kandi dufata uyu mwanya kugira ngo twizeze abaturage ko FARDC itazemerera ingabo z’u Rwanda zikorera muri M23 kugerageza gufata ibirindiro bya FARDC nk’uko bimeze muri Kibumba, mu mizi y’ikirunga cya Nyiragongo.”
Uyu musirikare atangaje ibi nyuma y’aho FARDC imaze iminsi iri kurasa mu bice bigenzurwa na M23, aho ivuga ko ingabo z’u Rwanda zaje gufasha uyu mutwe kugira ngo ufate n’ibindi bice byo muri Nyiragongo birimo umujyi wa Goma.
Bitandukanye n’ibyabereye mu kibuga cy’imirwano, Ndjike yatangaje ko FARDC iri kubahiriza ubusabe bw’abakuru b’ibihugu byo mu karere bwo guhagarika imirwano, gusa ngo inafite inshingano yo kurinda ibirindiro isanganwe, abasivili n’ubutaka bw’igihugu.
Ndjike aravuga aya magambo mu gihe M23 na yo itangaza ko yubahiriza ubusabe bw’abakuru b’ibihugu byo mu karere bwo guhagarika imirwano, ariko ko ingabo za Leta ziyishotora, zikayigabaho ibitero mu bice igenzura. Yongeraho ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abasivili babituyemo.


