Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kera kabaye cyemeye ko umusirikare Ingabo z’u Rwanda ziheruka kurasira mu karere ka Rubavu agapfa ari uwacyo.
Mu ma saa saba z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 ni bwo Ingabo z’u Rwanda zarashe uyu musirikare bitahise byemezwa ko ari uwa Congo.
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu itangazo cyasohoye cyavuze ko uyu yabanje kwinjirira ku mupaka muto uhuza u Rwanda na RDC uzwi nka Petite Barrière, mbere yo gutangira kurasa ku minara iba irimo abasirikare bari ku burinzi.
Mu rwego rwo kwirinda ko hari abo yarasa, Ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi zahise zimurasa; zimutsinda mu kagari ka Mbugangari ho mu murenge wa Gisenyi. Ubwo yaraswaga yari yambaye impuzankano y’Igisirikare cya Congo (FARDC), gusa nta kimuranga na kimwe yari afite.
Ku manywa yo ku wa Gatandatu abakozi b’Itsinda rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) bageze mu karere ka Rubavu bari kumwe na bamwe mu bo mu ngabo za Congo, mu rwego rwo gusuzuma ibyabaye.
Aba baza bari banitwaje imbangukiragutabara yo gucyura umurambo, gusa bahitamo kugenda ntawo batwaye nyuma y’uko uruhande rwa FARDC rugaragaje ko uwishwe atari umusirikare wabo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu FARDC biciye muri Lieutenant-Colonel Ndjike usanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo za Congo ziri muri Operasiyo Sokola II muri Kivu y’Amajyaruguru, yemeje ko uwarashwe na RDF ari umusirikare wayo.
Yagize ati: “Nyuma yo kugenzura neza, mu b’yukuri twasanze ari umusirikare wa FARDC, yari yoherejwe vuba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru […] umusirikare yayobye atabigambiriye na cyane ko hari mu ijoro.”
Kuri ubu umurambo w’uriya musirikare wa FARDC uracyari mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi, nyuma y’uko uruhande rwa Congo rwanze kuwutwara.
BWIZA cyakora cyo yashoboye kubona kopi y’ibaruwa Gen. Maj Mpezo Mbele Bruno ukuriye akarere ka 34 k’Ingabo za Congo yandikiye Col. Ibounga Rigobert uyobora EJVM amusaba uburenganzira bwo kuza gutora umurambo w’uriya musirikare ukajyanwa mu gihugu cye.

4 Responses
FARDC yemeye ko umusirikare RDF iheruka kurasira mu cyico i Rubavu ari uwayo
Ubwo umuntu wayobye atabigambiriye yinjira arasa cyangwa arayoboza, gusa ikibabaje muri aya mahane yurwanda na RDC ni umuturage wo hasi uriho urabuzwa amahwemo kubera inyungu zirengagije ubumuntu baba bashaka.

Ngo yayobye kuberako ari mushya atamenyereye ikirere, Nonese muriryo joro jyagahe? Ntamusirikare ugenda wenyine mugice kiberamo imirwano. Urumogi ruzajya rubakoresha baze kuvugera imbibi zikindi gihugu ngo bayobye. Ko atayobye yerekeza iwabo se? Nyabarongo yica uyizaniye