FARDC yerekanye abantu 58 ivuga ko ari abasirikare b’u Rwanda n’abafatanyabikorwa babo bo mu mutwe wa "Front pour la Refondation de la Nation" (FRN), biyemeje gushyira hasi intwaro no kwishyira mu maboko y’ingabo z’igihugu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyikirijwe Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) kuri uyu wa Mbere.
Iri tangazo ryaturutse mu Karere ka 34 ka Gisirikare ka FARDC rigira riti: "Abantu mirongo itanu n’umunani (58) ba FRN/RDF bashyize hasi intwaro bishyira FARDC ndetse no ku birindiro bitandukanye by’imitwe ya Wazalendo. Abandi bantu makumyabiri (20) bafashwe bafite intwaro zabo ku rugamba, mu turere twa Lubero, Masisi na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse no muri Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo."
Nk’uko bigaragazwa n’iryo tangazo, iyi mibare yabaruwe n’Akarere ka 34 ka Gisirikare k’ingabo za Congo mu kwezi k’Ukwakira gusa.
“Kimwe n’abababanjirije bose, aba bantu bitanze bavuze ku bikorwa bibi, iyicarubozo, n’ibindi byaha bikomeye bakorewe mu turere twigaruriwe n’Ingabo z’u Rwanda. Bashyizwe mu gisirikare ku ngufu i Bukavu, Goma, n’indi mijyi,” nk’uko byatangajwe mu itangazo ryavuye mu Karere ka 34 ka gisirikare ka FARDC.
Benshi muri aba ngo bakuyemo impuzankano za gisirikare kugirango babashe gutoroka umwanzi, mbere yo kwerekana ko nyuma yo gutozwa huti huti, nta bunararibonye bwa gisirikare umwanzi yohereje aba basirikare ku mirongo y’imbere y’urugamba.
FARDC yatangaje ibi mu gihe hamaze iminsi hagaragara abasirikare bo ku rwego rwa ofisiye bakuru n’abato bakomeje kwitandukanya n’igisirikare cya leta bakajya kwifatanya na FRN barimo Brig. Gen. Francois Kamanzi, Brig. Gen. Germain Katanga, ndetse amakuru aheruka avuga ko, kuri iki Cyumweru, Col BEM Ghislain Umba Ndolo wari mu buyobozi bwa FARDC muri Tanganyika, na we yinjiye muri FRN.
