FARDC yohereje drones zayo z’intambara hafi y’umupaka w’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyamaze kohereza drones zacyo z’intambara hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda.

Drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4B ni zo RDC yohereje hafi y’umupaka wayo n’u Rwanda.

Ni drones RDC yaguze n’Ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation (CASC) cyo mu Bushinwa, zikaba ziri mu icyenda RDC yari yifuje kugura biciye muri Lt Gen Franck Ntumba ukuriye ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.

FARDC yaguze izi ndege zitagira abaderevu mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’umutwe wa M23.

Kuri ubu imirwano hagati y’impande zombi iracyajya mbere, by’umwihariko muri Teritwari ya Masisi na Nyiragongo.

Jeune Afrique yatangaje ko mu ntangiriro z’uku kwezi ari bwo ziriya drones zavanwe i Kinshasa, zoherezwa ku kibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Iki kibuga cy’indege gisanzwe gicungirwa umutekano n’abacancuro b’abanya-Roumanie Kinshasa yitabaje ngo bayifashe kwivuna M23.

Kiriya gitangazamakuru kivuga ko drones RDC yegereje u Rwanda zifitemo système izemerera gukora ubutasi ndetse no kugaba ibitero, ikindi zikaba zifite ubushobozi bwo kuguruka ku ntera iri hagati y’ibilometero biri hagati ya 3,500 na 5,000.

Jeune Afrique yunzemo ko zifite ubushobozi bwo kuba zava i Goma zikagera i Kigali.

Byitezwe ko izi drones zishobora kwifashishwa mu mirwano na M23, gusa amakuru avuga ko kuzifashisha atari gahunda ya vuba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *