Faustin Twagiramungu arashinjwa kuba inyuma yo gucikamo ibice kwa FDLR

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu arashinjwa n’ubuyobozi bwa FDLR gufatanya na Col Wilson Irategeka kuyisenya no gukwirakwiza amatwara yo gucamo abantu bice hashingiwe ku turere.

Umwe mu bayobozi b’uyu mutwe witwa Ignace Ntirushwamaboko, yasobanuye imvo n’imvano yo gucikamo ibice kw’umutwe wa FDLR wacitsemo ibice hakavukamo undi mutwe wiswe CNRD washinzwe na Col Wilson Irategeka witandukanyije na FDLR.

Ntirushwamaboko akaba yavuze ko imvo n’imvano ari inama y’ubuyobozi bukuru bwa FDLR yabaye hagati y’itariki 23 na 25 mu kwezi gushize, Col Irategeka agahagarikwa ku mirimo ye mu gihe hari hagikorwa iperereza ku byaha yaregwaga.

Mubyo yaregwaga ngo hakaba harimo, gukorana n’abantu bafite umugambi wo gusenya FDLR kandi abishaka, kutumvira abamukuriye, guca intege abandi barwanyi, ndetse no gukwirakwiza amatwara yo gucamo ibice abantu ahanini hashingiwe ku turere.

ob_bb962d_col-wilson-irategeka-d4c29-horz

Icyo gihe rero ngo we na bamwe mu nshuti ze bakoranaga hanze bari bafatanyije umugambi wo gusenya FDLR bahise bagaragaza ko ibyo baregwaga ari byo, noneho bahitamo kuvuga ko bitandukanyije bashinga CNRD, batangira gutukana bagaragaza umujinya no kwangisha rubanda ubuyobozi bwa FDLR no kwangisha FDLR ubuyobozi bwa Congo.

Bwana Ntirushwamaboko ku kibazo cy’uruhare rwa Twagiramungu Faustin, yibukije ko mu myaka nk’ibiri ishize yigeze kwandika itangazo avuga ko abayobozi ba FDLR bakwiye gufatwa bagafungwa abandi bagashyira intwaro hasi bagataha.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu kiganiro yagiranaga na radio y’umutwe wa FDLR cyashyizwe kuri youtube, yakomeje avuga ko kuva Col Irategeka yahura na Twagiramungu yabaye nk’ufite ikirenge kimwe mu ishyaka rya Twagiramungu akagira n’ikindi muri FDLR, byaba ngombwa ko agira icyo ahitamo, iteka ngo akumva ko inyungu za Twagiramungu n’ibyo yemera zigomba kuza imbere.

Mu gusobanura uruhare rwa Twagiramungu mu gucamo ibice FDLR, yasobanuye ko mu minsi yashize Twagiramungu yakoze video akavuga ko azatera igihugu, ariko nyuma asohora inyandiko ndende avuga ibyo gutaha kw’impunzi abivuga nk’utanga itariki ntarengwa ku buyobozi bw’u Rwanda, avuga ko ntibitaba hazaba intambara, ariko aterekana ingabo ze aho ziri.

Ikizwi rero ngo nuko ubwo ibyo byose byabaga, Col Irategeka yabaga ari ku matelephone avuga ko Amerika yemeye ko Twagiramungu na Irategeka bazafata u Rwanda, ko umuntu utazabajya inyuma ake kazaba kabaye. Col Irategeka kandi ashinjwa kuba ngo yarifuzaga gukora umutwe w’ingabo ngo Abanyenduga biyumvamo, kimwe ngo mu byahereweho ahagarikwa ashinjwa kuzana amacakubiri muri FDLR.

Imitwe ibiri rero ikomeye irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikaba yugarijwe no gucikamo ibice, aho nyuma ya FDLR, ihuriro RNC naryo ryaje gucikamo ibice hakavuka RNC Nshya iyobowe na Dr Rudasingwa Theogene witandukanyije na RNC, igice kibarizwamo Gen. Kayumba Nyamwasa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ubwanditsi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *