Faustin Twagiramungu ashyigikiye Padiri Nahimana Thomas

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’ihuriro rya MRCD Ubumwe rihuza amashyaka arwanya leta y’u Rwanda, Faustin Twagiramungu yagaragaje ko ashyigikiye Padiri Nahimana Thomas uvuga ko Perezida Kagame atakiriho.

Mu kiganiro Faustin Twagiramungu yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Ijwi ry’Amerika, yavuze ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda atakiboneka, ko yari akwiye kugaragara, agahumuriza Abanyarwanda. Ati: “Kuko kuba adahari birateye icyugazi mu Banyarwanda.”

Umunyamakuru yamubwiye ko ariko Umukuru w’Igihugu yagaragaye mu Nama y’Umuryango wa FPR Inkotanyi. [Ni inama ya Komite Nyobozi yaguye yabereye ku cyicaro gikuru cya FPR Inkotanyi, i Rusororo mu Karere ka Gasabo tariki 28 Nzeri 2020].

Faustin Twagiramungu yabajije umunyamakuru ati: “Ni nde wakubwiye ko ari we wagaragaye?” Yavuze ko abahanga bavuga ko ari ibihimbano.

Uyu munyapolitiki wahunze u Rwanda mu 1995 avuga ati: “Ikintu cyazabikiza koko nk’uko bamwe babivuga, nahaguruke ajye kuri Sitade Amahoro cyangwa se ajye kuri Sitade i Nyamirambo, aramutse rubanda.”

Padiri Nahimana Thomas wabanje kuzana igitekerezo cyo kuvuga ko Umukuru w’Igihugu atakiriho, na we ntiyemera ibiganiro n’inama zitandukanye yagiye yitabira ngo “kuko byatekinitswe”.

Umukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiriye kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki ya 6 Nzeri 2020, yavuze ko uko azi Padiri Nahimana Thomas, n’ubundi aza kuvuga ko atari we wagize ikiganiro.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Faustin Twagiramungu ashyigikiye Padiri Nahimana Thomas
    Nahimana na Twagiramungu bombi bakomoka mu gace kamwe muri Cyangugu, hafi ya za Mushaka. Birashoboka ko abadayimoni bateye ubuhumyi bw’ubwonko bwabi ari bamwe. Bose bapfuyu mu bwonko.
    Ni amashereka y’i Kabgayi (kwa Kayibanda na Kiliziya Gatolika).

  2. Faustin Twagiramungu ashyigikiye Padiri Nahimana Thomas
    Nahimana na Twagiramungu bombi bakomoka mu gace kamwe muri Cyangugu, hafi ya za Mushaka. Birashoboka ko abadayimoni bateye ubuhumyi bw’ubwonko bwabi ari bamwe. Bose bapfuyu mu bwonko.
    Ni amashereka y’i Kabgayi (kwa Kayibanda na Kiliziya Gatolika).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *