Fayulu abona gushoza intambara ku Rwanda byatuma RDC yubahwa n’amahanga

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) abona igihugu cyabo cyakubahwa n’amahanga mu gihe cyaba gishoje intambara ku Rwanda yita ‘umushotoranyi’.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Werurwe 2023, Fayulu yagaragaje ko ijwi rirega u Rwanda rya Perezida wa RDC mu nama mpuzamahanga, by’umwihariko iz’imiryango yo ku mugabane wa Afurika ntacyo ryatanze.

Yatanze urugero rwo mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) iherutse, aho u Rwanda rwagaragaje ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugizwe n’abarimo Abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri we, ikibazo cy’izi mpunzi ziba by’umwihariko mu Rwanda no muri Uganda cyarumviswe, ndetse Leta ya RDC isabwa kuzicyura, ariko ubutegetsi bw’igihugu cyabo ngo bwakoze ikosa ryo kuterekana ubushake bwo kwirukana FDLR, ngo mu rwego rwo gukuraho icyo yita “urwitwazo rwa Perezida w’u Rwanda”.

Fayulu aremeza ko u Rwanda rushotora igihugu cyabo, kandi ngo ntabwo amahanga azigera abashyigikira mu gihe batarushozaho intambara. Ati: “Biragoye ko hari uwashyigikira igihugu kidashoza intambara ku mushotoranyi wacyo nk’uko byemerwa n’Itegekonshinga n’uburenganzira mpuzamahanga.”

Uyu munyapolitiki abona kandi kugira ngo ijwi ry’ubutegetsi bwa RDC ryumvikane, bukwiye gufunga imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda, bugahagarika ubufatanye bwose mu bijyanye na dipolomasi kandi buhaga igisirikare ubushobozi bukenewe bwose.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Fayulu abona gushoza intambara ku Rwanda byatuma RDC yubahwa n’amahanga
    Bagafunga umupaka abanye Goma bakarya iki? Kwibishya kubaho koko ariko kuriya nugusara, bishoboka gute gushoza intambara ku muturanyi iwawe byacitse?

    Congo niyemere icyemure icyibazo cyabavuga ikinyarwanda baba nye congo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *