Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibasiye Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, amwita intumwa yashyizweho na Leta y’u Rwanda.
Fayulu uyobora ishyaka ECidé mu kiganiro yagiriye kuri TV5 Monde kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022, cyibanze ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, by’umwihariko ku mirwano y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23, yatangaje ko Tshisekedi yakabaye yaragikemuye mu gihe amaze ku butegetsi.
Gukemura ikibazo ngo byari kunyura mu kubaka ubushobozi bw’igisirikare cy’igihugu, ariko ngo ntabyo yakoze. Ati: “Bwana Tshisekedi ntashoboye, nta bushobozi afite kandi ntiyiyumvamo inshingano. Yaje gukora ikindi kintu, yaje gushaka amafaranga hamwe n’inshuti ze. Mu myaka itatu, aba yarashyizeho igisirikare gikomeye, gifite ibikoresho kandi gifite umurava.”
Ageze ku kirego cya Leta ya RDC cy’uko ‘u Rwanda rufasha M23’, Fayulu yavuze ko igihugu cyabo cyinjiriwe mu nzego zose, kandi ngo u Rwanda ni rwo rwashyize Tshisekedi ku butegetsi. Ati: “Hari ukwinjirirwa mu nzego zose. Kimwe n’uko Bwana Tshisekedi ari umuntu woherejwe kandi ashyirwaho n’u Rwanda.”
Fayulu ukunze kurwanya ibyemezo bya Tshisekedi atangaje aya magambo mu gihe uyu Mukuru w’Igihugu akomeje gushinja u Rwanda kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke mu gihugu cyabo, aho yemeza ko rufasha M23 mu mirwano ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Gusa rwo rurabihakana, ndetse hashyizweho itsinda rizayoborwa na General João Massone wo muri Angola, rizabikoraho iperereza.

6 Responses
Fayulu yibasiye Tshisekedi, amwita intumwa y’u Rwanda
FAYULU WAPI NTAKIGENDA CYAWE KBS!
Fayulu yibasiye Tshisekedi, amwita intumwa y’u Rwanda
FAYULU WAPI NTAKIGENDA CYAWE KBS!
Fayulu yibasiye Tshisekedi, amwita intumwa y’u Rwanda
Ariko uyu Fayuru koko buriya uwamuha Kongo yashobora kuyiyobora?
Muzarebe niba atarabaye mu Bwiza bwa Usumbura

faur nabye koko ubwose nago areba akarengane gakorerwa abantu bac(…).
Fayulu yibasiye Tshisekedi, amwita intumwa y’u Rwanda
faur nabye koko ubwose nago areba akarengane gakorerwa abantu bac(…).