FDLR iravugwaho kwica abaturage banze kuyiha ibiryo

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko hari abaturage b’abasivili batatu, baherutse kwicirwa n’inyeshyamba za FDLR ahitwa i Kivumu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuko banze guha aba barwanyi ibyo kurya.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 Maj. Willy Ngoma, rivuga ko mu ijoro ryo kuwa 21 Kamena 2022, ahagana saa munani z’igicuku (2H00), abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bagabye igitero bise icyo guhana mu gace ka Ruvumu 1 bakica abaturage babaziza kuba batarabahaye amakuru yaho abarwanyi ba M23 bari baherereye,ndetse ngo bakabima n’ibyo kurya by’abasirikare nkuko byategetswe na FARDC.

M23 ivuga ko FARDC yategetse abaturage bo muri Lokarite ya Nkokwe kujya batanga amakuru n’ibyo kurya ku barwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bayifasha kurwanya M23 bahafite ibirindiro.

Iki gitekerezo cyanenzwe n’umuyobozi w’iyi Lokarite Deo Bitegeka. Ibi byanatumye uyu musaza ugeze mu za bukuru ategeka umuhungu we umufasha kuyobora ako gace Emmanuel Bitegeka kwanga ubwo busabe bw’aba basirikare ba Leta.

Kubura ibiryo n’amakuru kuri M23, ngo byatumye mu rugamba rwabaye kuwa 21 Kamena 2022, M23 ibakubitira inshuro mu rugamba rwabereye mu mudugudu wa Kishali. Kubera umujinya batewe n’abarwanyi bagenzi babo biciwe na M23 ku rugamba, FDLR na Nyatura bateguye igitero cyiswe icyo guhana mu mudugudu wa Ruvumu 1 bica abantu 3, FARDC ihita itangaza ko bishwe na M23.

Amashusho ari kuri Facebook BWIZA yabonye, hari ikiganiro Maj. Willy Ngoma n’umuyobozi w’Umudugudu wa Ruvumu1, Anatole Sahonkuye, avuga ko FDLR yishe abo baturage.

Sahonkuye avuga ko aba baturage bishwe n’izi nyeshyamba ziri mu bufatanye na FARDC, byatewe n’uburakari batewe n’uko umuyobozi wa Lokarite ya Nkokwe, yabimye ibiribwa bitunga abasirikare bigatuma batsindwa.

M23 iravuga ibi mu gihe ariyo yatunzwe agatoki yagize uruhare mu mpfu z’abaturage 13 ubwo yari ihanganye na FARDC, ariko irabihakana.

FDLR ntacyo itavuga ku bikubiye mu itangazo rya M23, FARDC nayo ntiyemera ko ifatanya na FDLR mu kurwanya M23 ku buryo yanakwemera ko yatanze amabwiriza ngo izi nyeshyamba zirwanya Kigali, zizahabwe ibyo kurya n’amakuru ajyanye na M23.

Hagati aho, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, yasabye ko hatangizwa iperereza ryimbitse ku rugomo rukorerwa abavuga Ikinyarwanda bifitanye isano n’intambara iri kubera mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Nta kuganira n’ibyihebe

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, mu nama 59 yahuje abaminisitiri kuri uyu wa 24 Kamena 2022, yavuze ko ibiganiro n’imitwe y’inyeshyamba bizaba ariko ibi bitareba M23, we yita ibyihebe.

Minisitiri w’Umuco, Catherine Kathungu Furaha, yatangaje ibyavugiwe muri iyi nama, yavuze ko Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Umutekano kurinda abaturage ba RD Congo by’umwihariko, abanyamahanga bahawe ubwenegihugu.

Tshisekedi yaboneyeho gusaba abo bireba gutegura ibiganiro bigamije amahoro n’imitwe y’inyeshyamba ukuyemo iyo yise imitwe yiterabwoba irimo M23. Kuri M23 avuga ko Leta itazaganira nayo, ahubwo hazakomeza ibikorwa bya gisirikare kuko ngo ntawe uganira n’ibyihebe.

Perezida Tshisekedi yibukije Abaminisitiri ko ikibazo igihugu kirimo ari ubushotoranyi no kwikanyiza bashowemo n’ibihugu baturanye , aho atanga urugero ku Rwanda avuga ko rwateje igihugu cye umutwe wa M23.

Mu gusoza, Perezida Tshisekedi yasabye abashinzwe umutekano kwita ku kibazo cy’abaturage barimo guhohoterwa na bagenzi babo bashinjwa kugira uruhare mu ntambara ihanganishije FARDC na M23.

Yasabye kandi abayobozi mu nzego zitandukanye kwirinda imvugo z’urwango no kubiba amacakubiri muri ibi bihe igihugu cyabo yemeza ko cyatewe n’abanyamahanga.

M23 nayo yatangaje ko nihataba ibiganiro, idateze kuva i Bunagana.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. FDLR iravugwaho kwica abaturage banze kuyiha ibiryo
    Ariko ko fdlr aliyo yabaye kwisonga mubibazo m23 ishir imbere yoruswe ikerura ko ikoreshwa n urwanda kubwo kuzitira fdlr.

  2. FDLR iravugwaho kwica abaturage banze kuyiha ibiryo
    Ariko ko fdlr aliyo yabaye kwisonga mubibazo m23 ishir imbere yoruswe ikerura ko ikoreshwa n urwanda kubwo kuzitira fdlr.

  3. FDLR iravugwaho kwica abaturage banze kuyiha ibiryo
    Burya buri muntu agira icyo ashoboye koko! FDLR n’abakorana nayo , iki nicyo bashoboye ni ukwica inzirakarengane z’abasivili. Nta rugamba bashoboye, nta terambere ry’Igihugu bashobora ntubagore, ibyabo ni ikijya mu gifu cyabo no kumena amaraso! Amaraso y’abatutsi mwamennye mwayungukiyemo iki mwa biburaburyo mwe ku buryo n’ubu mukibikomeje?Izi njiji koko zizava ibuzimu zijye i buntu ryari?

  4. FDLR iravugwaho kwica abaturage banze kuyiha ibiryo
    Burya buri muntu agira icyo ashoboye koko! FDLR n’abakorana nayo , iki nicyo bashoboye ni ukwica inzirakarengane z’abasivili. Nta rugamba bashoboye, nta terambere ry’Igihugu bashobora ntubagore, ibyabo ni ikijya mu gifu cyabo no kumena amaraso! Amaraso y’abatutsi mwamennye mwayungukiyemo iki mwa biburaburyo mwe ku buryo n’ubu mukibikomeje?Izi njiji koko zizava ibuzimu zijye i buntu ryari?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *