Umuyobozi w’ingabo za FDLR-FOCA aratangaza ko abahoze muri uyu mutwe baherutse kwitandukanya nawo bagashinga umutwe wabo bahawe imbabazi bakaba bahawe kugeza mu mpera z’uku kwezi bamaze kugaruka muri FOCA.
Amakuru yo gucikamo ibice kw’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo yamenyekanye mu ntangiriro za Kamena 2016, yavugaga ko umwanzuro wafashwe nyuma y’igitero FDLR yagabye kigahitana abantu batanu, biteza ubwumvikane bucye hagati y’umuyobozi wabo Gen.Maj. Victor Byiringiro n’icyegera cye, Col.Wilson Irategeka.

Icyo gihe RFI ikaba yaranatangaje ko ubwumvikane bucye hagati y’abo bagabo bombi bwari bumaze amezi menshi, ndetse bikavugwa ko FDLR yakekaga ko Col Irategeka, witandukanyije na FDLR agashinga CNRD-Ubumwe, akorana n’abayirwanya barimo Umuryango Mpuzamahanga n’u Rwanda.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa FDLR ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’ingabo za FOCA, Lt Gen. B. Mupenzi, rivuga ko inama nkuru idasanzwe ya FDLR yo kuwa 24-30 Kanama 2016, yahaye imbabazi abigumuye bagashinga CNRD, aho basabwa kuba bagarutse bitarenze itariki 30 Nzeri 2016.
iri tangazo rikomeza risaba ahari ibirindiro bya by’ingabo za FOCA hose kuzabakira bakabimenyesha ubuyobozi bwa FDLR.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


