Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyahakanye cyivuye inyuma amakuru agishinja guha abarwanyi b’umutwe wa FDLR imyitozo ya gisirikare n’intwaro; mbere yo kubohereza kwica Abanyamulenge bo mu misozi miremire ya Uvira na Fizi.
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni wo uheruka gutangaza ariya makuru.
Raporo zitandukanye z’Impuguke za Loni zishinja ingabo z’u Burundi kuba zimaze igihe zifatanya na FDLR ndetse n’ingabo za Leta ya RDC mu ntambara barwanamo n’umutwe wa Twirwaneho.
Mu gihe imirwano isa n’iyagabanyije umurego hagati y’impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, imitwe ya Twirwaneho na AFC/M23 imaze iminsi itanga impuruza y’uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa (ririmo Abarundi na FDLR) rimaze igihe ryisuganya ngo rigabe ibitero ku birindiro byayo no mu duce dutuwe n’abasivile.
Ni ibitero amakuru avuga ko biri gutegurirwa mu hantu hatandukanye harimo no mu mujyi wa Bujumbura, mu rwego rwo gufasha RDC kwisubiza uduce dutandukanye turimo imijyi ya Goma na Bukavu yambuwe na AFC/M23.
MRDP-Twirwaneho iri mu mitwe igize ihuriro AFC, mu itangazo yasohoye mu cyumweru gishize yavuze ko ifite amakuru y’uko u Burundi bwamaze kohereza mu duce tw’imisozi miremire ya Uvira na Fizi abarwanyi ba FDLR, nyuma y’igihe bubatoreza ku butaka bwabwo.
Wagize uti: “Amakuru yizewe arerekana ko abo barwanyi ba FDLR (umusaruro w’Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda), baherewe imyitozo ya gisirikare mu Burundi n’ubufasha buhagije bw’intwaro, ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare byatanzwe na Guverinoma y’u Burundi n’iya Congo.”
Twirwaneho yavuze ko FDLR zamaze koherezwa mu duce turimo Luvungi, Lubarika, Rurambo na Minembwe; aho zavanzwe n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo zikomeje kugaba ibitero ku Banyamulenge ari na ko zibatwikira amazu ndetse zinakasahura amatungo yabo.
Igisirikare cy’u Burundi mu itangazo cyasohoye ku Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga gisubiza kuri biriya birego, cyagaragaje ko atari ukuri.
Kiti: “Ingabo z’u Burundi ziramenyesha abanyagihugu n’amahanga ko u Burundi bubana mu mahoro n’ibihugu byose bituranye na bwo, bugendeye kuri Politiki yabwo yo kutagira uwo butera no kuba umuturanyi mwiza. U Burundi rero ntibushobora gushyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose abatera igihugu cy’umuturanyi. Amahugurwa n’imyitozo yose ya gisirikare bitegurwa kinyamwuga ku bw’inyungu z’Abarundi hagendewe ku bikenewe na FDNB.”
FDNB yagaragaje kandi ko Jenoside iri gutegurwa gukorerwa Abanyamulenge u Burundi bushinjwa kugiramo uruhare ari “imvugo yatangiye gukwirakwizwa mu Banyamulenge kuva AFC/M23 MRDP-Twirwaneho yagera mu Minembwe no mu nkengero zaho igamije kwenyegeza urwango mu banye-Congo batuye mu misozi miremire.”
Igisirikare cy’u Burundi cyavuze ko ibyatangajwe na Twirwaneho ari “ibinyoma” bigamije kugisiga icyasha, kivuga ko kibyamaganye.
Cyunzemo ko ingabo zacyo ziri muri RDC zikorana ubutumwa ubunyamwuga no kubaha mu buryo bukomeye uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse n’amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi.



One Response
Ni uko bica ubwoko busanzwe bwicwa abazungu bagaceceka, iyaba ari abandi bariho bapfa izo nzungu zibazararize ayo kwarika naho babandi babeshya ko baburanira uburenganzira bo baba barahateye agatebe. Hari uburenganzira busumba KUBAHO? HRW ni induru yabazungu gusa.!