FEBABU irashinja Dynamo BBC kuganira na BAL itabizi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru wa Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Burundi ‘FEBABU’, Jean Paul Manirakiza yihakanye ikipe ya DynamoBBC iyishinja gusinyana amasezerano na BAL batabamenyesheje.

Mu minsi yashize nibwo Dynamo BBC yatewe mpaga mu mikino ya BAL24 yaberaga muri Afurika y’Epfo izira kwanga kwambara imyenda yanditseho Vist Rwanda.

Icyo gihe Leta ibinyujije muri Federasiyo ‘Fefabu’ yabujije Dynamo kwambara imyenda iriho Visit Rwanda kubera ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Icyemezo cya Leta na Federasiyo nticyishimiwe neza n’abakunzi ba siporo aho bavugaga ko siporo na politike bitagakwiye kwivanga.

Nyuma y’uko Dynamo isezerewe mu irushanwa, umuvugizi wa Minisiteri ya siporo n’umuco mu Burundi, Remy Barampama yemeje ko batari kwemerera Dynamo BBC kwambara imyenda yamamaza u Rwanda kandi batabanye neza nubwo baturanye.

Nyuma y’ibyo, umuyobozi wa Febabu yabwiye itangazamakuru ko Dynamo yasinyanye amasezerano na BAL batabizi ndetse ko bamenye ibyari mu masezerano hatangiye kuvuka ibibazo.

Yagize ati: “Ntabyo twari tuzi, twagiye kubimenya hatangiye kubamo ibibazo. Ibiri mu masezerano, bavuze ko bari kwambara imyambaro bahawe na BAL, rero nta na hamwe mu byo twasomye bigaragaza izina ry’imyambaro bari kwambara.”

Ku bijyanye no gukina bapfutse ibarango bya Vist Rwanda, Jean Paul Manirakiza yongeye gushimangira ko Federasiyo atari yo yabibabwiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *