Federasiyo y’abahanzi iyobowe na Eddy Kenzo irasumbirijwe

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Eddy kenzo nyuma yo kuba umuntu ukomeye bitewe n’umuziki we hakiyongeraho no kuyobora federasiyo y,abahanzi ba Uganda kuri ubu afite impungenge zitewe n’uko hari abahanzi barikuyivamo.

Ibi rero byatumye Kenzo avuga kuri iyi ngingo y’abava muri federasiyo, nka Moses Matovu wa Afrigo B, ashimangira ko icyo ashaka ari uko iri tsinda rigomba gukomera.

Gusa yagaragaje ko buri wese afite imyizerere ye n’impamvu zo kwinjira muri federasiyo cyo kimwe n’uko yubaha ibyemezo byabo byo kwitandukanya na federasiyo ariko ngo ikigenderewe ari ugukomeza kubaka inzego.

Ati: “Nubaha abantu bose bavuga ko baretse federasiyo, ariko wibuke ko abantu bose binjiye baba bazi impamvu bagomba kuyijyamo. Nta kibazo rero mfite mu gihe buri wese urimo cyangwa avamo aba azi impamvu.”

Mu kiganiro, Spice Diana yatangaje ko yatakaje icyizere muri federasiyo kandi ko agomba gushaka indi nzira ari nayo mpamvu kugeza ubu atazi aho ihagaze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *