Komisiyo ishinzwe imyitwatire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahagaritse abandi basifuzi bane bazira kwitwara nabi mu mikino ya shampiyona baheruka kuyobora.
Aba basifuzi bahanwe nyuma ya bagenzi babo barindwi na bo bahagaritswe mu minsi ishize na bo bazira imyitwarire mibi.
Abo FERWAFA yemeje ko yamaze gufatira ibihano barimo Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba Honore na Ugirashebuja Ibrahim.
Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, yari umusifuzi wo ku ruhande Mukura VS ikina na Marines mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3.
Yazize kuba yaranze igitego cya Mukura cyatsinzwe na Opoku avuga ko habayemo kurarira, ibyatumye ahagarikwa amezi atatu.
Undi musifuzi wo ku ruhande wahanwe amezi atatu ni simba Honoré wahaniwe amakosa yakoze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza ku mukino wahuje Musanze FC na Police FC i Musanze, ubwo yangaga igitego cya Police FC cyatsinzwe ku munota wa 90 na Hakizimana Muhadjiri avuga ko yaraririye.
Ugirashebuja Ibrahim wayoboye umukino wa Etincelles na AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza, we yahagaritswe amezi ane adasifura.
Uyu yazize kuba ubwo iminota 90 y’umukino yari irangiye yarashyizeho indi 10 y’inyongera, yarangira na bwo ntarangize umukino bikaba ngombwa ko umukino ugera ku munota wa 103, ibyanatumye Sugira Ernest yishyurira AS Kigali igitego cyari cyatsinzwe na Akayezu Jean Bosco.
Nyuma y’umukino uyu musifuzi na bagenzi be bari bakubiswe n’abafana ba Etincelles FC gusa biba ngombwa ko Polisi itabara.
Umusifuzi wa kane wahagaritswe ni Kwizera Fils wakoze amakosa ku mukino w’icyiciro cya kabiri wahuje Intare FC na Winners FC we wahagaritswe amezi ane.
Umusifuzi wasifuye umukino wa Kiyovu Sports na Gasogi United we ntabwo yigeze ahanwa, nyuma y’uko Komisiyo isanze nta makosa yakoze ubwo yangaga igitego cya Emmanuel Okwi.



2 Responses
FERWAFA yahannye abandi basifuzi barimo uwongereye iminota 10 ku mukino wa Etincelles na AS Kigali
Ariko mu basifuzi harebwe neza ko nta byihebe birimo. iminota itemewe ikinwa gute mukintu gifite amategeko akiyobora. Nonese igitego gitsinzwe mu minota itemewe(iriya 3)cyo Ubwo kiremewe!!!!?
FERWAFA yahannye abandi basifuzi barimo uwongereye iminota 10 ku mukino wa Etincelles na AS Kigali
Ariko mu basifuzi harebwe neza ko nta byihebe birimo. iminota itemewe ikinwa gute mukintu gifite amategeko akiyobora. Nonese igitego gitsinzwe mu minota itemewe(iriya 3)cyo Ubwo kiremewe!!!!?