FERWAFA yakuriye inzira ku murima APR FC yari yayisabye gusubika umukino wayo na Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwateye utwatsi ubusabe bw’ikipe ya APR FC yari yarisabye ko umukino wa shampiyona ifitanye na Rayon Sports wasubikwa.

Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igomba kwakira mukeba wayo Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino uteganyijwe kuba ku wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo, mbere y’iminsi itanu ngo APR FC yakire Renaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc mu mukino ubanza wa kamarampaka ibanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Mu rwego rwo kwitegura neza uyu mukino, APR FC yari yandikiye FERWAFA isaba ko umukino wayo na Rayon Sports wasubikwa.

Mu ibaruwa Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, yandikiye iriya kipe y’Ingabo z’igihugu; yayimenyesheje ko umukino wayo na Rayon Sports udashobora gusubikwa kuko ubusabe bwayo nta shingiro bufite.

Ati: “Tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko ubusabe bwanyu butemewe kuko impamvu mugaragaza zidafite ishingiro.”

APR FC yabwiwe ko iminsi ifite yo kwitegura umukino ifitanye na RS Berkane uteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo ihagije, bityo umukino wayo na Rayon Sports ukaba ugomba gukinwa nk’uko byari biteganyijwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *