Ferwafa yavuze ku busabe bw’amakipe yifuza abanyamahanga

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse yemeje ko amakipe yose yo mu kiciro cya Mbere mu Rwanda yemeje ko umubare w’abanyamahanga ugomba kongerwa.

Hari hashize iminsi bivugwa ko amakipe akina ikiciro cya mbere mu Rwanda yasabye FERWAFA kuba yakongera abanyamahanga babanza mu kibuga bakava kuri 5 bakaba bagezwa ku 8.

Ubu busabe bwatanzwe n’amakipe yose akina shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda aho yari arangajwe imbere na APR FC yegukanye shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Mu kiganiro na Fine Fm, umuyobozi wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yemeje ko amakipe yanditse asaba ko umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga wo kongerwa gusa ngo ntibarabiha umugisha.

Yagize ati: “Kuba barabisanye ni byo, kuba byaremejwe si byo.”

Uyu muyobozi yemeza ko bazicarana nk’abayobozi bareberera umupira w’amaguru mu Rwanda maze bakaba bareba ko babyemeza.

Abajijwe niba we abishyigikiye ko abanyamahanga bongerwa, Munyantwali yavuze ko atahita abitangaze batari bajya mu nama y’inteko rusange kuko yaba abitangaje mbere y’igihe.

Munyantwali kandi ashishikariza amakipe kudaheranwa no kwiyumvamo abanyamahanga cyane ko ahubwo bagomba no gutekereza uburyo bazamura impano z’abakinnyi b’abanyarwanda

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *