APR FC yegukanye igikombe cyo gutaha Stade Amahoro
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cyitiriwe gufungura sitade Amahoro nyuma yo gutsinda Police FC igitego 1-0. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 nibwo habaye umukino wo gufungura Stade Amahoro ku mugaragaro. Uyu mukino watangiye nyuma y’uko Perezida Kagame afunguye iyi sitade, ikipe ya Police FC yatangiye umukino neza irusha APR FC, […]
Mutsinzi Ange yasinye mu ikipe nshya izakina Uefa Europa League

Myugariro w’ikipe y’ikipe y’igihugu, Amavubi, Mutsinzi Ange Jimmy wakiniraga ikipe ya Jerv yo muri Norway yamaze kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024 nibwo amakuru y’uko Mutsinzi Ange yerekeje muri Azerbaijan yabaye kimomo mu itangazamamkuru. Mutsinzi Ange ukina nka myugariro wo hagati yasinye […]
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade Amahoro agaragaza ko ubu nta rwitwazo ruhari
Kuri uyu wa Mbere taliki 01 Nyakanga 2024, nibwo umukuru w’Igihugu Paul Kagame yafunguye Stade Amahoro ivuguruye. Perezida Kagame yari kumwe na DR Patrice Motsepe ukuriye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika. Uyu muhango kandi wakurikiwe no kwesurana hagati ya APR FC na Police FC muri iyi stade yakira abantu bagera ku bihumbi 45 bavuye kuri […]
Umunyarwenya Kingsley wo muri Nigeria yerekanye urukundo akunda Perezida Kagame
Umunyarwenya Doctall Kingsley ukomoka muri Nigeriya wiyise izina ry’ikinyarwanda [Ntakirutimana] yerekanye urukundo akunda Perezida Kagame, ubwo yagaragaraga mu mwambaro wa FPR-Inkotanyi. Uyu munyarwenya usanzwe akora urwenya acisha ku mbuga nkoranyambaga, yifashishije ubwo buryo maze agaragaza ukuntu Perezida Kagame ariwe mukandida abanyarwanda bagomba gutora mu matora ateganyijwe muri uku kwezi. Mu mashusho yashyize hanze agaragara yambaye […]
Uburengerazuba : Dr Habineza yavuze ko natorwa abahunze igihugu kubera imisoro azabagarura
Umunsi wa 10 wo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora u Rwanda, Dr Frank Habineza yagarutse mu ntara y’Uburengerazuba yaherukagamo ku wa 29 Kamena 2024, ubwo yari ku Kabaya mu karere ka Ngororero. Uyu mukandida w’ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda n’abakandida baryo mu matora y’abadepite biyamamarije mu turere twa Rusizi na Nyamasheke. Mu karere […]
Israel yarekuye Abanyapalesitine basaga 50 yari ifunze
Kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, nibura Abanyapalestine 55 bari bafungiwe muri Gaza barekuwe na Israel, barimo umuyobozi w’ibitaro bikuru byaho. Mohammed Abu Selmia hamwe n’abandi, bafashwe mu Gushyingo ubwo Ingabo za Israel zagabaga igitero ku Bitaro bya Shifa. Mu mashusho ya videwo yanyujijwe mu bitangazamakuru byo muri Palesitine nyuma y’irekurwa rye, Abu Selmia […]
Ruto yaciye undi muvuno usimbura umushinga w’izamurwa ry’umusoro wanzwe n’abigaragambya
Perezida wa Kenya, William Ruto, avuga ko iki gihugu kigomba kuguza amafaranga menshi kugira ngo guverinoma ikomeze yiyubake nyuma y’uko abigaragambya banze umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro. Perezida yatangaje ibi nyuma y’uko kandi yari yavuze ko azakuraho umushinga w’itegeko w’izamurwa ry’umusoro utavugwaho rumwe nyuma y’imyigaragambyo yigabije inteko ishinga amategeko muri Kenya. Kubera izo mpamvu Ruto […]
France: Ishyaka RN rirabyinira ku rukoma nyuma yo gutsinda icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite
Abahezanguni batsimbaraye ku bya kera mu Bufaransa bari mu byishimo nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite, cyemeje kugira ijambo rikomeye muri politike y’u Bufaransa kwabo bafata nko gusatira kugera ku butegetsi. Abashyigikiye ishyaka rya Rassemblement National (RN) ririmo Marine Le Pen, rirwanya abinjira mu gihugu, bavugiye hejuru mu byishimo ubwo Le Pen yavugaga ko “uruhande […]
Burundi: Umwanda uturuka ku ibura ry’amazi mu mujyi wa Ngozi wakangaranyije abahatuye
Abatuye mu duce dutandukanye mu mujyi wa Ngozi bahuye n’ingorane zikomeye zo kwibasirwa n’indwara zituruka ku mwanda nyuma yo kumara ukwezi kurenga batabona amazi. Amakuru yakusanyijwe n’abatuye mu mujyi wa Ngozi (mu majyaruguru y’igihugu), amazi bakoresha muri iki gihe akurwa mu kibaya cya Budahangarwa na Kimanga kandi akaba ari mabi cyane ku buryo iyo badacunzwe […]
Lubero: Imodoka 5 z’umuryango Tearfund zatwitswe n’insoresore
Imodoka byibuze 5 z’Umuryango utegamiye kuri leta witwa Tearfund zavaga Lubero zijya Beni zinyuze i Butembo, zatwitswe n’insoresore mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga 2024. Ubuyobozi buvuga koi bi byabereye ahitwa Kivunano. Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, wemeje aya makuru, yabwiye Kivu Morning Post ko iperereza ryatangiye ngo […]
APR FC yakiriye umukinnyi wa 4 w’umunya-Brésil
Ikipe ya APR FC mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yakiriye umunya-Brésil Juan Batista waje kuganira na yo mbere yo Gusinya amasezerano. Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko asatira izamu. Amashusho yafashwe n’umunyamakuru Sam Karenzi wa Fine FM amwerekana agera ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, aho yageze aturutse i […]
Ferwafa yavuze ku busabe bw’amakipe yifuza abanyamahanga
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyantwali Alphonse yemeje ko amakipe yose yo mu kiciro cya Mbere mu Rwanda yemeje ko umubare w’abanyamahanga ugomba kongerwa. Hari hashize iminsi bivugwa ko amakipe akina ikiciro cya mbere mu Rwanda yasabye FERWAFA kuba yakongera abanyamahanga babanza mu kibuga bakava kuri 5 bakaba bagezwa ku 8. Ubu busabe […]
Umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg wakuwe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyahagaritse ikwirakwizwa, n’ikoreshwa rya nimero A4042 y’umuti witwa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg (“comprimé effervescent”), ukorwa n’uruganda rwitwa UPSA SAS rwo mu Bufaransa. Rwanda FDA ivuga ko nyuma ya raporo zakemangaga ubuziranenge bw’uyu muti uvugwa hejuru, ubusesenguzi bwasanze warahinduye ibara aho kuba umweru, ibara ry’iyi nimero y’umuti (A4042) […]
RDC: Fayulu yashinje Tshisekedi kuba inyuma y’ibibera mu burasirazuba
Mu ijambo yagejeje ku gihugu kuri iki Cyumweru, itariki ya 30 Kamena 2024 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi yibasiye Perezida Félix Tshisekedi, amushinja kuba ari we washyize igihugu mu mutekano muke mu igice cy’iburasirazuba. Uyu munyapolitiki arashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba budafite ubushobozi […]
Muri Teritwari ya Lubero haramukiye imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC
Imirwano ikaze yongeye gutangira mu gitondo cyo ku wa mbere Nyakanga 1 hagati y’ingabo za Congo zishyigikiwe n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’inyeshyamba za M23. Ni imirwano yibanze ahazwi nko ku muhanda wa N2 uhuza Kaseghe-Rusorobya muri teritwari ya Lubero. Muri iyi mirwano hifashishijwe intwaro ziremereye n’izoroheje muri ako gace nk’uko kivu morning post yabitangaje. Iyi […]
Rwamagana: Umugore n’abana be bafashwe n’uburwayi bw’amayobera abaturanyi bakeka ko barozwe
Amakuru Bwiza.com ikesha abaturanyi b’umuryango ucumbitse mu Mudugudu wa Kamata mu kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, avuga uwo mugore n’abana be babiri b’impanga bafashwe n’uburwayi bakeka ko bwatewe n’amarozi. Amakuru avuga ko umwana umwe ariwe wafashwe bwa mbere hakurikiraho nyuma undi mwana nawe yafashwe nkuko impanga ye na nyina […]
Umuti w’amaso wa Tetracycline Hydrochloride Ophtalmic wahagaritswe mu Rwanda

Umuti w’amaso wa Tetracycline Hydrochloride Ophtalmic wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) gikoze ubugenzuzi kigasanga utujuje ubuziranenge. Farumasi, amavuriro ndetse n’abafite ububiko bw’iyi miti ko bahagarika kuyikoresha nk’uko bikubiye mu itangazo iki kigo cyashyize hanze. Iki Kigo kandi kirasaba umuntu wese waba ufite ubwoko bw’uyu muti, […]
Tyla yegukanye ibihembo muri ‘BET Awards 2024’ – urutonde

Umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y’Epfo ari mu byamamare byegukanye ibihembo bya ‘BET Awards’ y’uyu mwaka wa 2024. Mu ijoro ryakeye nibwo muri Amerika hatanzwe ibihembo ngaruka mwaka bya ‘BET Awards’ byari bihataniyemo abahanzi mpuzamahanga bakomeye. I Los Angeles, ibyamamare byari byabukereye kugira ngo birebe ko byakegukana ibi bihembo byahabwaga umugabo bigasiba undi. Ibi birori […]
Zelensky yongeye gutabaza
Mu gihe Uburusiya bukomeje kugaba ibitero kuri Ukraine, byatumye Perezida Volodymyr Zelensky akomeza gutakambira amahanga ayasaba ubufasha. Ubufasha yasabye n’ubwo kumuha intwaro zo kurinda ikirere cya Ukraine nyuma y’uko agabweho igitero cya misire cyahitanye abantu barindwi harimwo n’abana babiri. Iki gitero cy’Uburusiya cyagabwe mu mujyi wa Vilniansk, hafi y’agace ka Zaporizhzhia , gikomeretsa abagera kuri […]
Tshisekedi arakora iki nyuma y’uko M23 yigaruriye Kanyabayonga na Kirumba?
Perezida Félix Antoine Tshisekedi yongeye kwikoma “umuturanyi”nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zari zimaze kwigarurira imijyi ya Kanyabayonga na Kirumba, atanga isezerano ryo gukora ibishoboka byose kugira ngo yisubize uduce izo nyeshyamba zigaruriye. M23 yinjiye muri Kanyabayonga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’amasaha make yigarurira undi mujyi wa Kirumba. Ni imijyi yombi yo muri Teritwari […]
Muri miliyoni zirenga 9 z’abanyarwanda bazatora, abarenga ibihumbi 77 bazatorera hanze y’igihugu
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yashyize hanze urutonde ntakuka rw’abanyarwanda bazatora bazatora umukuru w’igihugu n’abagize Inteko ishingamategeko. Ni amatora ateganijwe kuwa 14 na 15 Nyakanga 2024. Mu mibare NEC yatangaje w’abanyarwanda bazatora, harimo abari imbere mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo. NEC yatangaje yatangaje ko abantu 9,071,157 aho 77,138 muri bo […]
Ibitaro bya Kibuye: Inzu y’Ababyeyi abayigana baratabaza Leta

Bamwe mu babyeyi bagana Inzu y’ababyeyi (Materineti) yo mu bitaro bikuru bya Kibuye baratabaza Leta y’u Rwanda, ngo ibafashe iyagure kuko ikorera mu mfunganwa, abayigana bakaba bisaba ko baryama ari babiri ku gitanda kimwe. Bamwe mu baganiriye na Bwiza bavuze ko bibabaje kubona ababyeyi babiri n’impinja ku gitanda kimwe, aho bavuga ko ibyago byo kwanduzanya […]
2023: Abasuye u Rwanda baje mu nama mpuzamahanga binjirije igihugu asaga miliyoni 95$
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023, abasuye u Rwanda baje mu nama mpuzamahanga binjirije igihugu asaga miriliyoni 95 z’amadorari ya Amerika. Nyuma y’imyaka 30, u Rwanda rwibohoye impamvu zatumaga habaho kuruhunga zakuweho ahubwo hashyirwa imbaraga mu bikurura abarusura n’abaza mu nama ndetse no kuruturamo bavuye mu bihugu by’amahanga. Ibi bijyana n’uko nyuma gato ya […]