Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yashyize hanze urutonde ntakuka rw’abanyarwanda bazatora bazatora umukuru w’igihugu n’abagize Inteko ishingamategeko.
Ni amatora ateganijwe kuwa 14 na 15 Nyakanga 2024.
Mu mibare NEC yatangaje w’abanyarwanda bazatora, harimo abari imbere mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo.
NEC yatangaje yatangaje ko abantu 9,071,157 aho 77,138 muri bo ari Abanyarwanda baba hanze bazatorera mu mahanga.
Uru rutonde rukaba arirwo ruzagenderwaho mu ma site y’itora ndetse no ku byumba by’itora.
Amatora ashobora kubera mu bihugu bigeze kuri 70, ibihugu u Rwanda rufitemo Ambasade n’ibindi bihugu Ambasade imwe iba ireberera.
Harateganywa ibiro by’itora bigera ku 144 hanze y’Igihugu.


