RDC: Fayulu yashinje Tshisekedi kuba inyuma y’ibibera mu burasirazuba

Sangiza iyi nkuru

Mu ijambo yagejeje ku gihugu kuri iki Cyumweru, itariki ya 30 Kamena 2024 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi yibasiye Perezida Félix Tshisekedi, amushinja kuba ari we washyize igihugu mu mutekano muke mu igice cy’iburasirazuba.

Uyu munyapolitiki arashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba budafite ubushobozi mu turere twinshi muri Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Haut-Uele na Bas-Uele, kubera ko hamaze igihe higaruriwe n’imitwe yitwaje intwaro itemewe yo mu gihugu ndetse no mu karere.

Kuri we, Félix Tshisekedi agaragaza ko atitaye ku biba, atererana abaturage mu mibereho yabo ibabaje, akavuga ko « uku kutita ku nshingano biha urwaho Perezida w’u Rwanda kugeza aho atangaza ko yiteguye kurwana na DRC ».

Uyu muyobozi w’ihuriro Lamuka yaboneyeho kwemeza ko ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo ariko ngo zitazigera zitsinda Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ikomeza ivuga.

Ati: “Nshuti dusangiye igihugu, twese tuzi ko igihugu cyacu kiri mu kagambane ka bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga. Ibi ntibidutangaza, kuko kuva mu 1960, umushinga wa balkanisation utigeze uva mu bitekerezo by’abarwanya ubusugire bw’igihugu ndetse n’ubusugire mpuzamahanga. Ariko, ikimpangayikishije cyane ni ukumenya ko muri twe harimo “ibikoresho”, bamwe babizi, abandi batabizi, bihishe mu bigo byacu, barwanya inyungu z’igihugu. Ibi birakomeye cyane! ”

Kuri uyu munsi, yahamagariye Abanyekongo kwishyira hamwe bakagarura ubusugire bw’igihugu, bakagarura amahoro mu gihugu, bakagarura ubutegetsi bugendera ku mategeko, bagashaka uko babana mu mahoro kandi bakizeza ubutegetsi bwanga umugayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *