France: Ishyaka RN rirabyinira ku rukoma nyuma yo gutsinda icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite

Sangiza iyi nkuru

Abahezanguni batsimbaraye ku bya kera mu Bufaransa bari mu byishimo nyuma y’icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite, cyemeje kugira ijambo rikomeye muri politike y’u Bufaransa kwabo bafata nko gusatira kugera ku butegetsi.

Abashyigikiye ishyaka rya Rassemblement National (RN) ririmo Marine Le Pen, rirwanya abinjira mu gihugu, bavugiye hejuru mu byishimo ubwo Le Pen yavugaga ko “uruhande rwa Macron harabura gato ngo ruveho burundu”.

Ni nyuma y’uko ishyaka Rassemblement National ribonye amajwi 33.1%, rikurikirwa n’ihuriro ry’abaharanira impinduka rya Nouveau Front Populaire ryagize amajwi 28%, naho uruhande rwa Macron rugira amajwi 20.76% nk’uko tubikesha BBC.

Umuyobozi w’iri shyaka, Jordan Bardella, w’imyaka 28, yagize ati: “Mfite intego yo kuba minisitiri w’intebe w’Abafaransa bose, niba Abafaransa baduhaye amajwi yabo.”

Ni bwo bwa mbere ishyaka Rassemblement National ritsinze icyiciro cya mbere cy’amatora y’abadepite mu Bufaransa. Kuba ibyo byonyine byashobotse, byanditse amateka, nkuko bivugwa na Alain Duhamel, umaze igihe akurikiranira hafi politike y’Ubufaransa.

Icyo Marine Le Pen na Jordan Bardella bashaka ni ubwiganze bwuzuye bw’imyanya 289 mu myanya 577 igize Inteko Ishingamategeko y’u Bufaransa nubwo amagereranya y’imyanya mu matora ateganyijwe ku cyumweru y’icyiciro cya kabiri yumvikanisha ko bashobora kutagera kuri ubwo bwiganze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *