Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasabye imbabazi Abanyarwanda kubera ukwitwara nabi kw’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iheruka kubura itike ya CHAN 2023; gusa ribizeza ko igomba kuzabona itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri CĂ´te d’Ivoire.
FERWAFA yasabye imbabazi biciye muri Muhire Henry usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wayo.
Ni nyuma y’uko Amavubi atsindiwe i Huye na Ethiopia igitego 1-0, bigatuma abura itike ya CHAN 2023 izabera muri AlgĂ©rie.
Ikipe y’igihugu yatsinzwe uyu mukino inarushwa, mu gihe ntacyo Abanyarwanda cyangwa ubuyobozi budakora kugira ngo bayishyigikire. Iyi kipe yasezerewe by’umwihariko, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yaherukaga gukoresha imbaraga z’umurengera mu gutunganya Stade ya Huye; mu rwego rwo kurinda ikipe y’igihugu kujya kwakirira imikino yayo mu mahanga.
Ibi FERWAFA ibiheraho ivuga ko yo n’Amavubi bahawe byose, ariko bagataba mu nama Guverinoma n’Abanyarwanda muri rusange; ibyatumye Muhire Henry asaba imbabazi.
Ubwo yari mu kiganiro Primus Bar Talk cya TV1 yagize ati: “Igishoboka igihugu kigomba gukora ntacyo tukiveba. Igishoboka bagombaga gukora barakiduhaye. Nahera kuri Stade mubona twakiniyeho, hakoreshejwe imbaraga nyinshi n’ubushobozi bwinshi kugira ngo itunganywe.”
Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri turasaba imbabazi ku bafana, ku Banyarwanda; ku bakunzi b’umupira w’amaguru tutahaye ibyishimo bari bategereje. Mu busanzwe ni inshingano zacu [nka FERWAFA], kuko umutoza ni ho abarizwa, abakinnyi aba yahamagaye, umutungo w’igihugu n’ibindi byose bibagendaho.”
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yavuze ko kuba u Rwanda rwarasezerewe na Ethiopia byarusigiye amasomo akomeye y’uko rudakwiye kwirara, ahubwo rugashyira imbere gahunda yo gutegura.
Yunzemo ko byanga bikunze u Rwanda rugomba guharanira kubona itike ya CAN izabera muri CĂ´te d’Ivoire, kandi rukaba rugomba kuyibona uko byagenda kose.

4 Responses
FERWAFA yemeye ko yatabye mu nama Abanyarwanda kubera Amavubi, ibaha isezerano rikomeye
ahubwo iyo utubwirako tugomba kugira imitima yihangana kuko bizahoraho kuko nawe urabizi nibura iyo uhiga umuhigo ukavuga ngo amavubi nabura ticket nzahita negura kumwanya wange nibura abanyarwanda twakwizera ko nibura tuzahomba ibyishimo ariko nawe bikakugiraho ingaruka naho ubundi tuhabwa impundu dutabarutse!!!!!!!

Utwo nudukabyo muhire henry we,ururimi ninyama yigenga,unaniwe Chan uzabona CAN
FERWAFA yemeye ko yatabye mu nama Abanyarwanda kubera Amavubi, ibaha isezerano rikomeye
Utwo nudukabyo muhire henry we,ururimi ninyama yigenga,unaniwe Chan uzabona CAN