FIFA The Best: Messi yatashye imbokoboko, Cristiano Ronaldo ahabwa igihembo cyihariye

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Pologne Robert Lewandowski ukinira ikipe ya Bayern Munich yo mu gihugu cy’u Budage, yaraye yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mwaka w’imikino ushize.

Ni mu bihembo bizwi nka FIFA The Best byatanzwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).

Lewandowski yegukanye iki gihembo ku nshuro ye ya kabiri, nyuma yo guhigika umunya-Argentine Lionel Messi cyo kimwe n’umunya-Misiri Mohamed Salah wabaye uwa gatatu.

Bwa mbere mu mateka kuva ibi bihembo bitangiye gutangwa, umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yananiwe kuza mu bakinnyi batatu ba mbere ku Isi.

Cyakora cyo uyu rutahizamu wa Manchester United yahawe igihembo cyihariye nyuma yo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Umupira w’amaguru.

Abandi begukanye ibihembo barimo umunya-SĂ©nĂ©gal Edouard Mendy wegukanye igihembo cy’umunyezamu wahize abandi ku Isi, gusa ntiyagaragara mu kipe y’abakinnyi beza 11 ba FIFA kuko yasimbuwemo na Guanluigi Donnarumma.

Umutoza we Thomas Tuchel wa Chelsea ni we wahembwe nk’umutoza w’umwaka, mu gihe mugenzi we Emma Hayes wa Chelsea y’abagore na we yahembwe nk’umutoza w’umwaka mu bagore.

Igitego cy’umwaka cyo cyabaye icyo umunya-Argentine Erik Lamela wa Tottenham yatsinze Arsenal, mu gihe umufana w’umwaka yabaye abafana ba Finland na Denmark nyuma yo guha icyubahiro kidasanzwe Christian Eriksen muri Euro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *