Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni, arashinjwa kwandagaza mu magambo y’ibishegu, umukobwa witwa Caroline Marcah, bikekwa ko ari we usigaye akundana n’uwari umugabo we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats. Hari amakuru akomeza guhwihwiswa ko Mutoni yababajwe n’uko Katamba yiyeguriye Marcah, bityo agatangira kugenda asebya uyu mukeba we ndetse ko amuvugaho n’ibishegu. Mu kiganiro na Sanyuka TV, Fille yahakanye ayo makuru avuga ko ahubwo atazi uwo mukobwa ashinjwa kwandagaza. Yagize ati ” Caroline Marcah simuzi. Sindamubonaho yewe sinjya nanamwumva. Katamba afite ububasha bwo gukundana n’uwo ashaka. Bwaba ari ubwana kuba najya muri ibyo bintu, kwaba ari nko gutuma abantu urwaho.” (Muwala ki? Simumanyi.) Ku ngingo yo kuba Katamba yirirwa atakagiza Marcah ngo amuha ibyishimo, Fille ati ” Katamba mumuhe amahoro ye, ibyo njye ntibindeba sinanabyitaho.” Amagambo ya Fille ateye kwibaza uko umugore urambye muri muzika ya Uganda atazi umuntu nka Marach Caroline ukora kuri Bukedde TV noneho mu kiganiro cy’imyidagaduro cyitwa ‘ Oluyimba Lwo’ (Indirimbo yawe). Ni mu gihe kandi uyu Marcah yanakoze no kuri Spark TV ndetse akanakora kuri Cheza.com. Mama Abby we yakomeje avuga ko atakwibasira umuntu atazi, ngo ntibyumvikana.


