Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni aragaruka ku nkuru zavuzwe ko ysubiye mu nzu y’imyitozo (gym), kugira ngo asubirane n’uwari umukunzi we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats. Hari amakuru ko Fille ashaka gusubirana na Katamba gusa ngo akaba yabanje kujya muri gym ngo yiyiteho, nihagira ikibazo kivuka, azirwaneho. Katamba aravugwaho kuba mu rukundo na Caroline Marcah Mirembe, Fille ngo yaba ari kureba uko yakwiyegurira uwo babyaranye. Fille aganira n’imwe muri shene (channel) za Youtube muri Uganda yavuze ko ayo makuru atari impamo. Ati ” Muri Guma mu Rugo narabyibushye cyane mpitamo gukora siporo amezi abiri ngo nongere mere neza ngire n’ubuzima bwiza.” Fille na Katamaba mu rukundo rwabo baranzwe no gutandukana bya hato na hato bashinjanya gucana inyuma. Byageze aho aba bombi babivamo burundu, buri wese akomeza inzira ze gusa bemeranya gufatanya kurera.


