Finland ivuga ko impaka ku kwinjira muri NATO zizahinduka nyuma y’igitero cy’u Burusiya muri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Finland, Sanna Marin, yatangaje ko igitero cy’u Burusiya muri Ukraine kizahindura impaka zishingiye ku kuba umunyamuryango wa NATO mu gihugu cye.

Marin yagize ati: “Muri iki gihe Finlande ntabwo ihura n’iterabwoba rya gisirikare, ariko nanone biragaragara ko impaka ku bunyamuryango bwa NATO muri Finland zizahinduka.”

Finland imaze amezi igibwaho impaka hibazwa niba ari ngombwa gusaba kuba umunyamuryango wa NATO, Marin akavuga ko bizasaba ubufasha bunini kugirango igihugu gikomeze gusaba kuba umunyamuryango.

Ibihugu bya Finland na Suede, byombi bitaraba abanyamuryango ba NATO ku mugaragaro, bizaba biri mu nama y’umuryango iba kuri uyu wa Gatanu nk;uko tubikesha Yahoo News.

Perezida wa Finland, Sauli Niinistö, yamaganye igitero cy’u Burusiya ndetse na Perezida Vladimir Putin, agira ati: “Ubu mask yavuyeho kandi mu maso hakonje niho hagaragara gusa.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Finlande, Pekka Haavisto, yatangaje ko muri iki gihe Finland ifite abaturage bagera kuri 80 muri Ukraine.

U Burusiya buvuga ko imwe mu mpamvu bwagabye igitero kuri Ukraine ari ukubera ko ibihugu by’iburengerazuba byiteguye gutekereza kuri Ukraine kugira ngo ibe umunyamuryango wa NATO.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *