Fizi: Habaye imyigaragambyo yamagana Azarias Ruberwa n’igitekerezo cya komini Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 14 Ukwakira, sosiyete sivile ya Baraka, muri Teritwari ya Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo, ifatanyije n’imiryango y’abenegihugu yakanguriye abatuye kariya gace k’igihugu kujya mu myigaragambyo yo kwamagana ishyirwaho rya Komini ya Minembwe y’icyaro.

Abitabiriye iyi myigaragambyo baririmbye indirimbo zibasiraa minisitiri wo kwegereza ubuyobozi abaturage, Azarias Ruberwa. Banagaragaje kandi ubutumwa bwinshi bugaragaza ko banze ko Minembwe igirwa komini: “Sosiyete sivile muri Fizi-Itombwe irasaba ko komini ya Minembwe iseswa”; “Minembwe ntabwo igurishwa” bakongera bati: “Yego gushyira mu bikorwa raporo ya Mapping, oya kuri komini yo mu cyaro ya Minembwe, oya ku gucamo ibice RDC . ”

Urubuga Actualite.cd ruvuga ko imyigaragambyo yatangiriye saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo mu gace ka Mwemezi aho abigaragambyaga bateraniye. Batanze inyandiko ku biro bya Monusco byaho hanyuma berekeza ku cyicaro cy’Umujyi aho bagiye bagasoma ubutumwa bwabo imbere y’Umuyobozi w’Umujyi wa Baraka, Jacques Hussein. Byose bikaba byabaye polisi ibashyira ku murongo.

Mu byishimo byinshi, Albert Etunda, Perezida wa sosiyete sivile ya Baraka ati: “Twageze ku ntego zacu kuko komine ya Minembwe ari yo soko nyamukuru y’imvururu zose ziri mu misozi miremire. Twakurikiranwaga n’abapolisi, twagiye gutanga igitekerezo cyacu kuri Monusco no ku Mujyi wa Baraka. Turanyuzwe kuko nta kintu kibi cyabaye”.

Umunyapolitiki Martin Fayulu, uyoboye ihuriro Lamuka, nawe yari yahamagariye abantu kujya mu myigaragambyo nk’iyi i Kinshasa, ariko iburizwamo na polisi kimwe no mu Mujyi wa Goma naho igipolisi cyayiburijemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *