Imirwano yakomeje kuri uyu wa Kane, itariki 6 Ugushyingo 2025 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo hagati y’umutwe wa Twirwaneho ukorana bya hafi na AFC/M23 n’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) gifashwa n’imitwe ya wazalendo n’Ingabo z’u Burundi (FDNB).
Iyi mirwano iravugwa ahitwa Tuwetuwe, mu misozi miremire, yo muri Teritwari ya Fizi, aho bivugwa ko ari umunsi wa gatatu wikurikiranya w’imirwano hagati y’impande zombi nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.
Amakuru yatanzwe n’umwe mu bagize inzego z’umutekano agira ati: “ Abawazalendo ba FDCC ya General Kakobanya Nakalambi Justin bahanganye n’Ihuriro rya AFC/M23 Twirwaneho mu misozi miremire ya Mwenga, Umurenge wa Itombwe no mu gice cya Fizi. Muri iki gitondo iryo huriro rwateye Tuwetuwe mu birindiro bya FARDC,”
Sosiyete sivile yaho yitwa AMIDAC asbl, yo yavuze ko imirwano yiganje mu duce twa Ngezi, Tuwetuwe, Mutunda, Rusankuku, Bilalo Mbili, na Mikenge.
Yongeyeho ko amakuru ayigeraho yemeza ko utwo duce twavuze haruguru twaguye mu maboko ya Twirwaneho, abaturage b’abasivili bahungiye mu bihuru, batinya gufatwa n’amasasu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Twirwaneho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Twirwaneho yashinje Igisirikare cya Congo n’icy’u Burundi kugaba ibitero ku Banyamulenge.
Yagize iti:” Muri iki gitondo, itariki 6 Ugushyingo 2025, FARDC, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi na FDLR bateye imidugudu ya Kalingi na Mikenge mu misozi miremire ya Fizi. Ibyo bitero byateye abaturage guhunga ku gahato,”
Nk’uko Twirwaneho ikomeza ivuga, ibyo bitero bigamije kubuza ubuhumekero Minembwe. Kuva muri Gashyantare 2023, umujyi wa Minembwe wafashwe n’abarwanyi ba Twirwaneho, yari umutwe wo kwirwanaho w’abaturage b’Abanyamulenge, nyuma waje gutangaza ko wifatanyije na AFC/M23.
Yongeyeho ko Perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bakomeje gushimangira ko biyemeje gutsemba Abanyamulenge bakoresheje uburyo bwose bushoboka burimo abasirikare bo ku butaka, ibitero bya drones n’indege z’indwanyi za Sukhoi, birengagije ibiganiro by’amahoro bya Doha.

Mu kwezi gushize k’Ukwakira, Moise Nyarugabo wahoze ari Senateri, yaburiye ko harimo gutegurwa igitero gikaze ku midugudu y’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo. Yashinje Igisirikare cy’u Burundi kohereza ingabo zibarirwa muri batayo 10 muri icyo gice zizifashishwa muri uwo mugambi.
Bivugwa ko, imirwano yabaye ku wa Gatatu, itariki ya 5 Ugushyingo 2025 hagati ya Twirwaneho n’ihuriro riri ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, yasize MRDP-Twirwaneho yigaruriye uduce twa Rwitsankuku na Bicumbi, two muri Teritwari ya Fizi nk’uko byemezwa n’uyu mutwe.


