Umutoza mushya wa Azam FC yo muri Tanzania, Florent Ibenge yashimye bikomeye ikipe ya APR FC ayita imwe mu makipe akomeye ku mugabane.
Ibi yabivuze ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo yageraga i Kigali aho Azam FC yaje kwitabira irushanwa “Inkera y’Abahizi” ryateguwe na APR FC, rikaba rizabafasha kwitegura imikino ikomeye iri imbere.
Ibenge yagize ati: “Iri rushanwa rizadufasha kwitegura neza amarushanwa yo mu gihugu ndetse n’ayo mpuzamahanga. APR FC ni ikipe y’icyubahiro kandi dutegereje umukino mwiza na yo.”
Azam FC izahagararira Tanzania muri CAF Confederations Cup, aho izahura na El-Merriekh yo muri Sudani y’Epfo.
Mu mikino y’iri rushanwa ry’i Kigali, izatangira ikina na Police FC ku wa 19 Kanama 2025, nyuma ikine na AS Kigali hashize iminsi ibiri.
Nyuma y’iyo mikino, izahura na APR FC ku wa 24 Kanama kuri Stade Amahoro, hanyuma ikine na Vipers yo muri Uganda mu mukino wa gicuti uzabera i Nyamirambo.
Ibenge yavuze ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye kuri Azam FC kugira ngo yitegure neza imbere y’amarushanwa akomeye azaba ategereje iyi kipe.


