BWIZA ADVERTISING NETWORK
Bwiza

Floribert wanze ko ibiribwa byo mu Rwanda byinjira i Goma yagizwe Umuhire na Kiliziya

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Mbere, 16 Kamena 2025 saa 10:02
Iminota 1 yo gusoma0 Abasomye
Floribert wanze ko ibiribwa byo mu Rwanda byinjira i Goma yagizwe Umuhire na Kiliziya

Kiliziya Gatolika yagize umuhire Floribert Bwana Chui Bin Kositi, Umunye-Congo wakoreraga gasutamo i Goma, nyuma yo kwicwa mu 2007 azira kwanga kurya ruswa.

Uwo muhango wabereye i Roma muri Bazilika ya Saint-Paul-hors-les-Murs, uyoborwa na Karidinali Marcello Semeraro ushinzwe gutangaza abatagatifu.

Ubwo yicwaga, Floribert yari yanze ko ibiribwa bitujuje ubuziranenge byinjizwa i Goma n'ibico by'abagizi ba nabi byakoreraga "hagati y'u Rwanda na RDC", nkuko Kinshasa ibivuga.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko kugirwa umuhire kwe ari "ikimenyetso gikomeye cy’ubutwari n’ubunyangamugayo", ihamya ko "ari urugero ku rubyiruko".

Floribert yiyongereye ku bandi b’Abanye-Congo batatu bamaze kugirwa abahire, barimo Marie-Clémentine Anuarite Nengapeta na Isidore Bakanja.

Abari mu muhango wo kumugira umuhire bemeza ko ari urugero rukomeye rw’uko umuntu ashobora kubaho ataryarya, akanga ruswa, kabone n'iyo byamusaba gutanga ubuzima bwe.

 

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.