Florida: Umugabo yateje urujijo mu mujyi ubwo yatemberanaga inzoka nini ya metero zisaga 5 (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Andre wo mu mujyi wa Hulk Hogan yaciye agahigo muri kiriya gihugu ko gufata inzoka nini yo mu bwoko bw’uruziramire ari nzima byongeye akayifatisha intoki ze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
402d63e800000578-4493594-image-a-12_1494454105688
Nyuma yo kubona uyu mugabo ateembera mu mujyi n’inzoka ya metero zisaga 5 ku bitugu bye, abantu benshi batangiye kumukurikira no kumutwaza bajya kureba aho ayijyanye.
Ni mu gihe ariko, ngo muri kiriya gihugu bamaze iminsi basohoye itegeko ryo kwica inzoka z’ubumara haba mu mapariki n’ahanzi hose bazajya bazibona ndetse bakanashyiraho agahimbazamusyi k’amafaranga angana n’Amadolari asaga 1000 ku muntu uzajya yica bene iyo nzoka.
402d63f000000578-4493594-image-a-9_1494454083656
Iyi nzoka bayipimye basanga ifite metero zikabakaba 6 z’uburebure ahubwo batangazwa no kuba yari itwawe n’umuntu umwe ariko na we ngo usanzwe atinyitse muri kariya gace byongeye akaba afite ubunararibonye mu guhiga inyamaswa zo mu gasozi byongeye z’inkazi.
402d63f400000578-4493594-image-a-8_1494454070006
Andre, asanzwe afatwa nk’umuntu w’intwari mu mujyi ndetse ushoboye guhiga inyamaswa zo mu gasozi zananiranye.
402d640800000578-4493594-image-a-10_1494454091113
Iyi nzoka bayisatuye inda basangamo amagi agera kuri 78 barayamenagura mu rwego rwo kwirinda ko hazavuka izindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *