Fondasiyo ya Clinton yamaganye kandidatire ya DRC mu Kanama k’Uburenganzira bwa Muntu

Sangiza iyi nkuru

Fondasiyo ya Bill Clinton y’Amahoro (FBCP) yakanguriye, kuri uyu wa Mbere, itariki 23 Nzeri 2024, imiryango itegamiye kuri Leta kurwanya kandidatire ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu .

Iyi fondasiyo yazanye ubwo bukangurambaga mu itangazo ryashyikirijwe Radio Okapi rigira riti: “Turashaka kugira icyo dukora ku cyifuzo giherutse gutangwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyo kuba mu Kanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu. Nubwo twishimiye iyo ntambwe…., ariko twizera ko DRC itujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo umuntu abone umwanya mpuzamahanga. ”

FBCP yavuze kandi ko ifite ibimenyetso bigaragara byerekana ko DRC ihora irenga ku Itegeko Nshinga ryayo ryo ku itariki ya 18 Gashyantare 2006, cyane cyane mu ngingo zayo za 16 n’iya 18, zibuza gufunga umuntu amasaha arenga 48 ataragezwa imbere y’umucamanza, kandi nta kuvugana n’umuryango we cyangwa umwunganira.

Yagaragaje ko aya makosa atari amakosa yoroshye mu buyobozi.

Uyu muryango wakomeje ugira uti: ” Ubwiyongere bwa kasho za rwihishwa, guta muri yombi bitemewe n’amategeko, gufunga mu buryo butemewe n’amategeko, iyicarubozo ku mubiri no mu mutwe, ndetse n’ubwicanyi, byose ni ibikorwa byagarutsweho bibangamira ishingiro ry’ubutabera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu muri RDC”.

Iyi fondasiyo ivuga ko bitumvikana, ukurikije ibyo byaha bikomeye ku burenganzira bwa Muntu bw’ibanze, DRC ishobora gutekereza gushaka umwanya mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu.

FBCP rero yahamagariye Loni, Umuryango Mpuzamahanga, ndetse n’abafatanyabikorwa bose bireba, kudakora amakosa yo gutesha agaciro uru rwego bemera kandidatire ya DRC:

Iti: “Kubaha uburenganzira bwa muntu ni inkingi y’ibanze yo kwizerwa kwa Loni, kandi kwemerera igihugu kitubahiriza uburenganzira bw’abaturage bacyo, kwicara muri aka kanama cyaba ari ikimenyetso kibi cyane cyohererejwe Umuryango Mpuzamahanga wose.

Iyi fondasiyo yemera ko kwemera DRC muri uru rwego mpuzamahanga byaba ari uguhemukira amahame Loni igomba kurengera.

Muri Kanama nibwo, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatanze kandidatire mu Kanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu n’Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, ndetse yabitangaje mu nama y’abaminisitiri, yayobowe ku wa Gatanu, itariki 9 Kanama i Kinshasa n’umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi.

Kandidatire zombi za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zahawe umugisha n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu nama ya 4 isanzwe y’inama nyobozi yabaye ku itariki ya 14 na 15 Gashyantare 2024 i Addis Abeba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *