FOREBU ngo yiteguye kandi yiyemeje gukura Abarundi mu nzira ya Karuvali barimo

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa FOREBU wemeye ku mugaragaro ko urwanya ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza, kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Kanama, watangaje ko witeguye kandi wiyemeje kurangiza inzira ya karuvali Abarundi barimo.

bdi_burundi_foredu_rwanda_2016_ikiriho

Uyu mutwe uvuga ko wiyemeje kurwanya imvugo zihembera urwango n’amacakubiri n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ngo bikorwa n’ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza, watangaje ibi ku rubuga rwawo rwa twitter aho wanagaragaje amafoto ya bamwe mu barwanyi bawo biteguye urugamba.

bdi_burundi_foredu_rwanda_2016_02_ikiriho

Abarwanyi b’uyu mutwe uyobowe na Lt Col. Eduard Nshimirimana wahoze mu gisirikare cy’u Burundi, FDN, bavuga ko bataye ibyabo byose kandi bazi neza ko bizabagora ngo babone ubwigenge ariko nta wundi bakwiringira.

bdi_burundi_foredu_rwanda_2016_01_ikiriho

Aba barwanyi ba FOREBU kandi bavuga ko bahisemo ubuzima bworoheje kandi bukakaye kubw’inyungu z’igihugu cyabo, aho baharanira igihugu kigendera ku mategeko kandi Abarundi bose bakagira uburenganzira bwabo.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu mutwe ushinja perezida Nkurunziza gufata inzego z’umutekano z’igihugu; igisirikare (FDN), inzego z’ubutasi (SNR) ndetse n’igipolisi (PNB) akabigira ibikoresho bye mu kurwanya abo zakagombye kurinda.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *