FPR-Inkotanyi, RPA, bakuye abanyarwanda mu icuraburindi bakwiye gushimwa -Dr. Ji Zihye

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’ayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa ryitwa ‘Communist Party of China (CPC) bayobowe na Dr.Ji Zihye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Mata 2018, basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 zihasyinguye ndetse n’inzu ndangamurage y’amateka yo guhagarika jenoside iri mu Ngoro Ishinga Amategeko mu rwego rwo kureba uko ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse iyi jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

china 1

Umuyobozi w’ir’itsinda Dr.Ji Zihye akaba n’Umuyobozi w’ishuri ry’Ubushakashatsi ku miyoborere yabwiye bwiza.com ko jenoside ari icyaha kibasira inyokomuntu ndetse anashima uburyo Leta iyobowe na RPF yabashije kugarurira icyizere Abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorwe abatutsi muw’1994.

Yagize ati” Nziko jenoside ari icyaha cyibasira inyokomuntu ndetse buri gihe gisiga inkovu ikomeye mu mitima y’abantu gusa Leta iyobowe na RPF yakoze akazi gakomeye ko kuvana abantu muri iri curaburindi”

Dr.Ji Zihye yavuze ko kuba basuye urwibutso rwa Gisozi ari ikimenyetso kigaragaza ko CPC nk’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa biyemeje gukomeza gutsimbataza umubano na RPF-Inkotanyi.

Ati” Twe nk’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byacu, iki ni ikimenyetso cyerekana ko dufashe iya mbere mu kunoza umubano mwiza uri hagati y’amashyaka yombi”.

Uyu muyobozi n’itsinda ayoboye mbere yo gukomereza uruzinduko rwe ku nzu ndangamurage y’amateka yo Guhagarika jenoside, yanditse mu gitabo cy’abashyitsi aho yakanguriye Abanyarwanda kwibuka jenoside bakibagirwa urwango ahubwo bakimika amahoro.

china 5

Uruzinduko rw’ itsinda ry’ayobozi b’ishyaka CPC ku ndangamurage y’amateka yo Guhagarika jenoside mu ngoro ishinga amategeko

Muri uru ruzinduko,iri tsinda ryasobanuriwe uburyo jenoside yateguwemo n’uruhare abanyapolitiki bagize kugirango ishyirwe mu bikorwa ndetse banerekwa uburyo ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi.

Dr.Ji Zihye yavuze ko ingabo za RPA zikwiye gushimirwa kubera ubwitange zagize bwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi muw’1994.

Ati”Ntawakwibagirwa gushimira ingabo za RPA zitanze zigahagarika jenoside ndetse n’umuryango RPF-Inkotanyi wafashe icyemezo gikomeye cyo kurwanya no guhagarika aya mahano “.

china 3

Itsinda ry’ayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa ryitwa ‘Communist Party of China (CPC) riri mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, Rwanda Patriotic Front (RPF-Inkotanyi) ku bijyanye n’imiyoborere.

Ni nyuma yaho irindi tsinda riyobowe na Xia Shujun ryagiriye uruzinduko mu Rwanda kuwa 25 Nzeri 2017 mu rwego rwo gushyira imbaraga mu mubano uri hagati y’aya mashyaka yombi no gusangira ubunararibonye mu miyoborere.

china 4

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *