Umunya-Argentine Lionel Messi yageneye ubutumwa bukomeye umunya-Pologne Robert Lewandowski, nyuma y’uko yari amaze kumutwara Ballon d’Or ya 2021.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Messi yegukanye kiriya gihembo ku nshuro ye ya karindwi, mu birori byabereye i Paris mu Bufaransa.
Messi yegukanye Ballon d’Or ya 2021 nyuma yo kugira amajwi 613, arusha 33 Lewandowski wamukurikiye.
Uyu munya-Pologne yahabwaga amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or ye ya mbere mu mwaka ushize nyuma yo gufasha Bayern Munich akinira kwegukana ibikombe bitandukanye birimo icya shampiyona y’u Budage na UEFA Champions league.
Cyakora cyo ku bw’amahirwe ye make France Football ntiyatanze iki gihembo kubera icyorezo cya COVID-19 Isi yari ihanganye na cyo muri icyo gihe.
Messi ubwo yari agiye gushyikirizwa Ballon d’Or ye ya karindwi, yavuze ko Lewandowski ari we wakabaye yaratwaye Ballon d’Or ya 2020 iyo iza gutangwa.
Yaboneyeho gusaba ikinyamakuru France Football kureba uko cyaha Lewandowski Ballon d’Or ye.
Ati: “Robert, ukwiye guhabwa Ballon d’Or yawe. Umwaka ushize buri wese yemeraga ko ari wowe ukwiye gutwara iki gihembo. Nizere ko France Football izaguha Ballon d’Or yawe ya 2020. Twese twemera ko wari uyikwiriye kandi turizera ko ugomba kuyitunga mu rugo.”
Robert Lewandowski uretse kuba yegukanye umwanya wa kabiri, yanahembwe nka rutahizamu mwiza wahize abandi.
Uyu mukinnyi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yashimiye Messi washoboye kwegukana kiriya gihembo.
Ati: “Ndashimira Leo Messi na Alexia Putellas batwaye Ballon d’Or ya 2021, ndashimira abakinnyi bose bari bahatanye!”
Yakomeje agira ati: “Natsindiye kuba rutahizamu w’umwaka kandi nta mukinnyi ushobora gutwara igihembo ku giti cye adafite ikipe ikomeye n’abafana b’inkoramutima bamuri inyuma. Mwarakoze kunshyigikira.”
Messi wishimiye cyane Ballon d’Or yaraye atwaye, yavuze ko yifuza gukomeza guhatana kugira ngo azegukane n’ibindi bihembo.
Yashimiye abarimo umuryango we, inshuti ze n’abamukurikira badahwema kumufasha, avuga ko iyo bataba bo atakabaye yarageze ku byo amaze kugeraho.


