image_kcn2d01hm.jpg

France: Minisitiri w’umutekano yatunguranye yifatanya n’abigaragambyaga imbere y’inteko

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’umutekano w’u Bufaransa, Gérald Darmanin, kuri uyu wa Gatatu yavugirijwe induru ku rundi ruhande arashimagizwa ubwo yatunguranaga akifatanya n’abari mu myigaragambyo yabereye imbere y’inteko ishinga amategeko isaba ibihano bikomeye ku bitero bikomeje kwibasira abapolisi.

Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu bagera mu 35,000, barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za politiki, yadutse I Paris, nyuma y’ibyumweru bibiri umupolisi wari mu gikorwa cyo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, yiciwe ahitwa Avignon.

Kugaragara kwa minisitiri Darmanin muri iyi myigaragambyo, dore ko ari nawe ushinzwe igipolisi mu nshingano ze, byari bigamije kwereka abapolisi ko ari ku ruhande rwabo nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

image_kcn2d01hm.jpg

Abateguye iyi myigaragambyo bavuga ko abapolisi barakaye kandi bababajwe n’urupfu rwa mugenzi wabo, Eric Masson w’imyaka 36 wasize abana babiri, aho bavuga ko urupfu rwe ari urundi rugero rw’ubugizi bwa nabi bwibasira abapolisi kandi bugomba guhanwa bikomeye.

Uko aba bateguye imyigaragambyo basimburanaga kuri podium bafata ijambo imbere y’inteko ishinga amategeko, basabye ibihano bikomeye ku bagizi ba nabi bibasira abapolisi, kugira ngo ibyaha nk’ibi bitazasubira.

Bamaganye imikorere y’ubucamanza bw’u Bufaransa “bworoheje cyane ibihano”, banenga imikorere ya Minisitiri w’ubutabera, Eric Dupond-Moretti, na we witabiriye imyigaragambyo, agahabwa induru (za booo) .

Habayeho guceceka umunota umwe mu rwego rwo guha icyubahiro abapolisi biciwe ku kazi, hakurikiraho amashyi menshi.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byavuze ko kuba Darmanin yari muri iyo myigaragambyo ari “intambwe ya politiki itinyitse” ndetse yari kugira n’ingaruka z’umubiri, bitewe n’uko yari yivanze n’imbaga y’abantu bigaragambya harimo abanenga imikorere ye nk’umuyobozi wa polisi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *