France: Perezida Macron yashyizeho guverinoma nshya yiganjemo n'abagore

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’u Bufaransa hamaze gushyirwaho guverinoma nshya nyuma y’aho iki gihugu gitoreye perezida mushya, aho iyi guverinoma yatangajwe kuri uyu wa Gatatu igizwe n’abaminisitiri 22 baturuka mu mashyaka atandukanye, 11 muri bo bakaba ari abagore.

Ku mwanya wa minisitiri w’imari hakaba hashyizweho uwitwa Bruno le Maire ukomoka mu ruhande rutifuza impinduka mu Bufaransa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uwari minisitiri w’ingabo muri guverinoma ya Francois Hollande, Jean Yves Le Drian yakuwe kuri uyu mwanya agirwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Naho Slyvie Goulard, umudepite mu nteko nshingamategeko y’Uburayi, niwe wasimbuye Le Drian muri minisiteri y’ingabo akaba ariwe mugore wa mbere wahawe minisiteri ikomeye muri leta ya Macron.

Capture 5

Minisiteri y’ubutabera y’u Bufaransa yo yashinzwe Francois Bayrou ugendera ku bitekerezo byo hagati muri politiki nk’uko BBC dukesha iyi nkuruikomeza ivuga.

Francois Baroin,ukuriye ishyaka ry’Abarepubulikani akaba yavuze ko ku giti cye ababajwe no kuba bagenzi be babiri bo mu ishyaka rye bahawe imyanya muri leta mbere y’amatora y’abadepite ateganijwe mu kwezi gutaha.

jmnb
Perezida Emmanuel Macron na minisitiri w’Intebe we mushya, Edouard Philippe

Naho umunyamabanga w’ishyaka ry’abasosiyalisite, Jean-Christophe Cambadelis, yavuze ko iyi ari leta nshya ariko ko atari leta igamije amavugurura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *