Mu Bufaransa Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kanama, ubushinjacyaha bw’I Paris mu bufaransa bwasabye ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka, wari uyoboye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside, akurwaho ibirego bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakurikiranwagaho.
Radio Mpuzamahanga y’abafaransa RFI igaragaza ko Padiri Wenceslas Munyeshyaka yari akurikiranweho na Leta y’u Rwanda n’u Bufaransa kuyobora ubwicanyi bwakorewe Abatutsi cyane cyane abahungiye kuri Paruwasi yari ayoboye, ndetse no kwiyicira bamwe muri bo.
Wenceslas yahungiye mu Bufaransa kuva muw’ 1995, u Rwanda rwasabye ko yoherezwa kuburanira mu Rwanda ariko u Bufaransa bubitera utwatsi.
Itangazo umushinjacyaha, Francois Molins, yashyize ahagaragara itangazo risaba ko Padiri Munyeshyaka avanirwaho ibirego rigira riti” Nyuma y’iperereza twakoze, byagaragaye ko uruhare rwa Padiri Munyeshyaka muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryazamuye ibibazo byinshi. Ariko ntitwigeze tubona ibimenyetso bifatika bigaragaza ko yagize uruhare mu bwicanyi.”
Abacamanza bazemeza niba Munyeshyaka agomba kuburanishwa cyangwa akavanirwaho ibyo aregwa.
Munyeshyaka yatangiye gukurikiranwa n’umucamanza wo mu Bufaransa muri Nyakanga 1995, ashinjwa jenoside, iyicarubozo, n’ibikorwa by’ubunyamaswa.
Ashinjwa kuba yaragabije Abatutsi bahungiye muri paruwasi ya Sainte Famille Interahamwe zari ziyikikije.
Mu 2006 urukiko rwa Gisirikare rw’u Rwanda rwamukatiye gufungwa burundu adahari, ahamijwe ibyaha byo gufata ku ngufu no gufasha Interahamwe.

Icyo gihe abacamanza bemeje ko Munyeshyaka, inshuro nyinshi, yagiye azenguruka mu nyubako ya paruwasi Ste Famille, aho Abatutsi bari bihishe akajogoramo abana b’abakobwa n’abagore bagasambanyirizwa mu nyubako zari aho hafi.
Ibyo Munyeshyaka, usigaye ari umupadiri mu Mujyi wa Gisors, mu majyaruguru y’u Bufaransa, abihakana yivuye inyuma.
U Rwanda rwagiye rugaragaza kenshi ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside ndetse bukaba bukingira ikibaba abayikoze.
Umuntu umwe rukumbi u Bufaransa bumaze guhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni Pascal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25 mu mwaka ushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon@Bwiza.com


