France: Uko abatubuzi bakomoka muri Israel bahuguje asaga miliyoni 50 bifashishije mask ya minisitiri

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa rwemeje igifungo kirekire ku batekamutwe babiri bafite inkomoko muri Israel bahamwe n’icyaha cyo kwiba miliyoni zisaga 50 z’amayero bibye abantu batekeye imitwe biyise minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa bakoresheje mask isa n’isura ye.

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje ko Gilbert Chikli w’imyaka 55 na Anthony Lasarevitsch w’imyaka 36 ari bo bateguye ubwo buriganya bahugurijemo abantu batatu batandukanye akayabo ka miliyoni 55 z’amayero.

Igihano cya mbere cyari cyahawe Chikli cyo gufungwa imyaka 11 cyagabanijwe kigera ku 10 mu gihe igihano cy’imyaka irindwi cyahawe Lasarevitsch mu cyemezo cy’urukiko rw’ibanze muri Werurwe cyagumishijweho. Nta n’umwe wari witabye urukiko kumva imyanzuro mishya nk’uko tubikesha RFI.

Aba bagabo bombi, Abanya- Israel bafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, baburanishijwe kubera uburiganya bwateguwe no kwiba umwirondoro wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Jean-Yves Le Drian, wari minisitiri w’ingabo icyo gihe, kugira ngo babone uko bariganya abanyapolitiki bakize n’abantu bazwi mu by’iyobokamana.

Amafaranga babeshyaga ko ari ay’ibikorwa by’ibanga

Ubu butekamutwe bwakozwe kuva mu 2015 kugeza 2016, bukozwe n’abantu biyitaga minisitiri Le Drian, bagasaba abanyapolitiki n’abayobozi ubufasha bw’amafaranga bavugaga ko agenewe ibikorwa by’ibanga bya Leta y’u Bufaransa.

Umutekamutwe yagaragaraga muri video conference mu ntebe y’impimbano y’abayobozi yambaye kositimu yambaye na mask imugaragaza neza nka Le Drian nka kuriya mujya mubibona muri filimi.

“Minisitiri” w’umuhimbano akaba yaraterefonnye kuri terefone na videwo abantu basaga 150 yashakaga kwiba ariko batatu muri bo nibo baguye mu mutego we.

Aga Khan ni umwe mu baguye mu mutego

Abashinjacyaha bavuga ko Aga Khan, umuyobozi w’Abayisilamu b’Aba-Ismaili, yatuburiwe n’uwari wigize Le Drian mu 2016 akamukuramo miliyoni 20 z’Amayero yoherejwe muri Pologne no mu Bushinwa mu byiciro bitanu. Ibyiciro bitatu byarafatiriwe ariko agera kuri miliyoni 7,7 yaburiwe irengero.

Hashize amezi macye, Umunyemari ukomoka muri Turkiya witwa Inan Kirac, nawe yumvishijwe ko agomba kohereza miliyoni zisaga 50 yari yijejwe ko ari ayo gufasha kubohoza imbohe z’abanyamakuru babiri bari bafatiwe bugwate muri Syria.

Minisitiri Jean Yves Le Drian, umwe mu bayobozi bakuru bashyigikiye cyane Perezida Macron, yaje kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu 2017 nyuma y’imyaka 5 ari minisitiri w’ingabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *