Urugo rwa Ofwono Opondo uvugira Guverinoma ya Uganda rwatewe
Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yatangaje ko urugo rwe rwatewe n’abantu hataramenyekana asaba inzego zishinzwe umutekano muri Uganda gutabara abagize umuryango we. Opondo abinyijije kuri Twitter ye, yavuze ko abagabye igitero mu rugo rwe ruri ahitwa Nasuuti bari benshi, ndetse bakaba bari banitwaje intwaro gakondo ziganjemo imipanga. Mu gihe icyo gitero cyagabwaga yari […]
Umuntu wa 22 yishwe na Covid-19 mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 10 Nzeri 2020 yatangaje ko umuntu wa 22 yishwe na Covid-19, haboneka abandi bantu 19 banduye iki cyorezo mu bipimo 2838 byafashwe. Uwapfuye ni umubyeyi wari ufite imyaka 62 y’amavuko, w’i Kigali. Abanduye barimo 16 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, 2 babonetse mu Karere ka Gisagara n’undi wo […]
Messi yongeye guhigika Cristiano Ronaldo ayobora urutonde rw’abakinnyi 100 bakomeye ku Isi
Umunya-Argentine, Lionel Messi, yongeye gukubita incuro Cristiano Ronaldo bahora bahanganye ayobora urutonde rw’abakinyi bakomeye muri uyu mwaka mushya, FIFA 21, buri mwaka rushyirwa hanze n’ikigo cya EA Sports ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, rugaragaza ko Lionel Messi ari we mukinnyi uhagaze neza kurusha abandi […]
Umugabo akurikiranweho kurisha umugati amazirantoki
Polisi ikorera muri Leta ya Oyo iherereye mu gihugu cya Nigeria, iheruka guta muri yombi umugabo usanzwe ari umucuruzi nyuma yo gushinjwa kurisha umugati amazirantoki. Uwatawe muri yombi yitwa Emmanuel Egbu. Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe afite iduka ry’ibirungo by’umubiri (cosmetics) aho acuruza imisatsi yo muri BrĂ©sil, yatawe muri yombi nyuma yo kugubwa gitumo […]
Perezida Kagame yitabiriye inama ya OMS yiga ku cyorezo cya Covid-19
Kuri iki gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 10 ya Nzeri 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku cyorezo cya Covid-19. Muri iyi nama Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro banyuranye barimo kuganira ku buryo n’ingamba zikomeje gufatwa mu gushaka ibikoresho bihangana na Covid -19 kugeza ubu itarabonerwa urukingo. Mu ijambo yagejeje […]
Amafoto: Ibihumbi n’ibihumbi by’abimukira bandagaye ku gasozi nyuma y’inkongi yibasiye inkambi yabo

Abimukira n’impunzi ibihumbi n’ibihumbi baraye ku gasozi ku kirwa cya Lesbos cyo mu Bugereki mu ijoro rya kabiri nyuma y’umuriro wibasiye Inkambi ya Moria, nini y’iki gihugu, bigatuma imbaga y’abantu bahunga ariko ntaho berekeza. Imiryango yaraye ku mihanda, indi muri parikingi ya supermarket no mu mirima yo hakurya y’ikirwa, yari ku isonga ry’ibibazo by’abimukira b’i […]
Incamake ku iturika rihambaye (Big Bang) bivugwa ko ariryo ntangiro y’isanzure
Abashakashatsi bashingiye kuri Siyansi bakomeje impaka n’abemera iby’amadini zishingiye ku nkomoko y’ukuri y’isanzure n’uyu mubumbe w’ubururu dutuye. Ibi bishingirwa no kuba batumvikana ku nkomoko y’Isi. Abemera Imana bavuga ko ari Rurema yaremye ibyo byose, bigashimangirwa na Bibiliya aho mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 1, kuva ku murongo wa mbere harimo intambwe zose Imana yateye mu […]
Sankara yasabye ko Dosiye ye ihuzwa n’iya Rusesabagina yita ‘Sebuja’
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza, rwasubukuye urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyise Sankara wasabye ko Dosiye ye ihuzwa n’iya Paul Rusesabagina yita Sebuja. Nsabimana Calixte akurikiranweho ibyaha bitandukanye yakoreye ku butaka bw’u Rwanda n’ibyo yakoreye hanze yarwo. Urukiko rwatangiye rugaragariza uruhande rw’uregwa ndetse n’abandi bitabiriye iburanisha […]
Ak’abitwaza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya covid-19 bagahondagura abaturage kashobotse
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo batatu bashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze bashinjwa kwitwaza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 bagahohotera abaturage. Abatawe muri yombi harimo ni Sindayigaya Ildephonse, Karangwa Jean Bosco na Ndahiro Elisa bari mu bashinzwe umutekano ku rwego rw’ibanze bagaragaye mu mashusho ku itariki ya 8 Nzeri bakubita Tuyisenge Evode, byabereye […]
Muri Mafi-Dove, ni umuziro kubyarirayo no gushyingurayo_Menya impamvu

Mafi Dove ni igiturage cyangwa se umudugudu uherereye mu burasirazuba bwa Ghana, aho kizira cyane kubyarira umwana no kuhashyingurira abapfuye. Gusa ntibivuze ko abagore badaterwa inda cyangwa ngo babyare, ahubwo iyo igihe cyo kwibaruka cyegereje, bajya mu biturage baturanye nka Atitekpo, Dokpo na Aloryi. Iyo bigeze mu gushyingura, nabwo biyambaza ibyo biturage bindi. Abasaza b’i […]
Uwari umuyobozi w’igipolisi yiyahuriye mu kato atinya kwanduza umuryango we Covid-19
Umuyobozi wa polisi wari mu kiruhuko cy’izabukuru mu Bwongereza yiyahuriye aho yari yarishyize mu kato ka coronavirus kubera ubwoba bwo kwanduza umuryango we nk’uko abashinzwe iperereza babyumvise. Ku ya 1 Mata, nibwo uyu mugabo witwa James Connelly-Webster, w’imyaka 58, bamusanze yapfiriye munsi y’ubusitani bwe i Crackington Haven, Bude aho yari yishyize mu kato nyuma y’aho […]
U Burundi bwemeye kwakira abaturage babwo barenga 100 bari baraheze mu Rwanda
Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kane, yemereye abaturage bayo basaga 100 gutahuka mu gihugu, nyuma y’igihe baraheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19. Amafoto agaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ikinyamakuru SOS Media Burundi, yerekana imodoka za Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano zitwaye abo Barundi zivuye mu Rwanda zigana ku mupaka w’u Burundi. Abari baraheze […]
Ibyamamamare bivugwa ko byagambaniwe n’imbaraga z’umwijima binyuze muri “Illuminati”

Mu Isi ya none niba utarabyumvise mu nkuru z’urungano, wabyumvise kuri Radiyo ko hari umuryango uhuriwemo n’ibihangange ku Isi bigamije kuyitegeka no kuyiha umurongo ngenderwaho, “Illuminati” cyangwa “Abamurikiwe”. Illimunati ni umuryango bivugwa ko ukorera mu bwihisho nyamara imbaraga z’abawugize zikagira uruhare mu guhindura ibintu byinshi ku Isi, cyane ko uhuriwemo n’ibyamamare muri buri ruhande rw’ubuzima; […]
France: Uko abatubuzi bakomoka muri Israel bahuguje asaga miliyoni 50 bifashishije mask ya minisitiri
Urukiko rw’ubujurire rwo mu Bufaransa rwemeje igifungo kirekire ku batekamutwe babiri bafite inkomoko muri Israel bahamwe n’icyaha cyo kwiba miliyoni zisaga 50 z’amayero bibye abantu batekeye imitwe biyise minisitiri w’ingabo w’u Bufaransa bakoresheje mask isa n’isura ye. Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje ko Gilbert Chikli w’imyaka 55 na Anthony Lasarevitsch w’imyaka 36 ari bo bateguye […]
Ikiganiro “Keeping Up With The Kardashians” mu marembera ku mpamvu z’umuryango

Umunyamideli w’icyamamare Kim Kadashian yatunguye abakunzi be avuga ko bagiye guhagarika ikiganiro “ Keeping Up With The Kardashians” cyari kimaze imyaka irenga 14 gica ku mateleviziyo anyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Keeping Up With The Kardashians ni ikiganiro cyihariye kivuga ku muryango wa Jenner Kris ubusanzwe uzwi nka The Kardashians cyatangiye guca ku […]
Izindi mpunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama zatashye
Mu gitondo cy’uyu wa 10 Nzeri 2020, izindi mpunzi z’Abarundi 507 zabaga mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe zatashye iwazo mu Burundi. Nk’ikindi cyiciro cyazibanjirije, izi nazo zerekeje ku mupaka wa Nemba uherera mu Karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda. Nizihagera, zirakirwa na Guverinoma y’u Burundi, zijyanwe aho zateguriwe. Tariki ya […]
Imvura y’umuhindo wa 2020 ntabwo izaboneka nk’uko bisanzwe – Meteo Rwanda
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’ikirere(Meteo Rwanda) cyatangaje ko Iteganyagihe ry’amezi ane y’igihembwe cy’imvura y’umuhindo (Nzeri-Ukwakira-Ugushyingo-Ukuboza) 2020; rigaragaza ko muri rusange uyu muhindo uteganyijwemo imvura izaba iri munsi ho gato y’imvura isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo mu bice byinshi by’igihugu. Meteo Rwanda ikaba igira inama inzego zitandukanye gufata ingamba zo gukumira ingaruka zaterwa no […]
Biravugwa: Tuyisenge Jacques yamaze gusinyira APR FC
Amakuru aramukiye mu bakunzi ba siporo hano mu Rwanda yanatangiye kuvugwa mu ijoro ryakeye, aravuga ko rutahizamu Jacques Tuyisenge ukinira ikipe y’igihugu, Amavubi, yamaze gusinyira APR FC. Radio 10 yavuze ko iby’uyu rutahizamu na APR FC byarangiye, nyuma yo gusinyana amasezerano azarangira mu myaka ibiri iri imbere. Tuyisenge Jacques amaze igihe ari hano mu Rwanda, […]
Amwe mu matsinda ategura inama y’Abakuru b’Ibihugu yamaze kugera muri RDC
Umuvugizi w’Akanama Nshingwabikorwa k’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Bosco Sebishimbo kuri uyu wa 9 Nzeri 2020 yatangaje ko amwe mu matsinda ategura inama y’Abakuru b’Ibihugu bitanu yatangiye kugera i Goma. Ibi byatangarijwe mu nama Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kazivita yatumiyemo abagize aka kanama nk’uko igitangazamakuru 7 […]
Monusco yahaye uburinzi bukomeye Dr Denis Mukwege wari umaze iminsi atabarizwa
Kuri uyu wa Gatatu, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) zoherejwe mu gace ka Panzi, muri Bukavu, ho muri Kivu y’Amajyepfo mu rwego rwo kurinda Dr Denis Mukwege umaze iminsi atabarizwa bivugwa ko ubuzima bwe buri mu kaga. “Twishimiye ko ingabo z’amahoro za MONUSCO zagarutse mu Bitaro bya […]
Le parquet reprend le dossier de Paul Rusesabagina
L’AutoritĂ© nationale des poursuites pĂ©nales (NPPA) a reçu le dossier du suspect terroriste Paul Rusesabagina du Bureau rwandais d’enquĂŞte (RIB). Rusesabagina lui-mĂŞme a Ă©tĂ© aperçu dans les bureaux de la NPPA Ă Kimihurura, Kigali Ă peu près au mĂŞme moment oĂą RIB a remis le dossier. Il Ă©tait entourĂ© de ses avocats Emeline Nyembo et […]
Rubavu: Yafatanwe ibiro bisaga 30 by’amabuye y’agaciro ashaka no gutanga ruswa
Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Mbugangali, mu ijoro rya tariki ya 7 Nzeri ahagana saa mbiri zafashe uwitwa Manzi Cedric w’imyaka 20 wafatanwe ibiro 32 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko wa gasegereti, agashaka gutanga ruswa ingana n’amadorali y’Amerika 20 (20$) kugira ngo bamureke akomeze agende gusa […]