Umuyobozi wa polisi wari mu kiruhuko cy’izabukuru mu Bwongereza yiyahuriye aho yari yarishyize mu kato ka coronavirus kubera ubwoba bwo kwanduza umuryango we nk’uko abashinzwe iperereza babyumvise.
Ku ya 1 Mata, nibwo uyu mugabo witwa James Connelly-Webster, w’imyaka 58, bamusanze yapfiriye munsi y’ubusitani bwe i Crackington Haven, Bude aho yari yishyize mu kato nyuma y’aho yari atangiye kwerekana ibimenyetso bya covid-19.
Bwana Webster wahoze ari Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Devon na Cornwall kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yari yaravuye i Londres asubira iwe i Cornwall mu mpera za Werurwe.
Umugore we, Maureen, yabwiye abashinzwe iperereza uburyo umugabo we yarwaye inkorora afite n’umuriro mwinshi, maze agahitamo kwishyira mu kato kugira ngo arinde umugore we n’abana babo Max na Robyn.
Uyu muryango wari wariteguye ibi kugirango mu gihe umwe muri bo yazagaragaza ibimenyetso bya coronavirus nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ikomeza ivuga.
Mu gihe cyose cy’iminsi umunani yamaze mu kato, umuryango we wakoranaga inama hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse bagasangira amafunguro ariko bategeranye.
Ariko bidatinze, umugore we n’abana be babonye ko ubuzima bwo mu mutwe bwa Connelly-Webster bwagiye burushaho kumera nabi, aho Maureen asobanura uburyo yagiye arushaho kwitakariza icyizere no kwiheba.
Yavuze ko umugabo we ‘yahindutse rwose’ mu gihe yari mu kato, ndetse impapuro esheshatu zasanzwe ku buriri bwe zigaragaza uko yahuye n’urugamba rukomeye mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe.
Maureen yongeyeho ko mbere y’izi hinduka, Connelly-Webster yakundaga gukuraho amarido buri gitondo avuga ko ari ‘umunsi mwiza’.


