Mafi Dove ni igiturage cyangwa se umudugudu uherereye mu burasirazuba bwa Ghana, aho kizira cyane kubyarira umwana no kuhashyingurira abapfuye. Gusa ntibivuze ko abagore badaterwa inda cyangwa ngo babyare, ahubwo iyo igihe cyo kwibaruka cyegereje, bajya mu biturage baturanye nka Atitekpo, Dokpo na Aloryi. Iyo bigeze mu gushyingura, nabwo biyambaza ibyo biturage bindi.
Abasaza b’i Mafi Dove n’abigishijwe uyu muco, bemera ko uwakora icyakwitwa ishyano akahabyarira, yaba agomeye imana zabo, bikabazanira umuvumo. Ababyeyi baho, bariyemeza bakihanganira uburibwe bw’ibise, mu rugendo rugana aho bemererwa kubyara, birinda kwica umuco gakondo basigiwe n’abakurambere.
Igiturage cya Mafi Dove ni uku giteye
Ibi byose biri mu byo abaturage b’i Mafi Dove batangarije abanyamakuru ba BBC, Sulleh Lansah na Thomas Naadi ubwo babasuraga muri Werurwe 2019. Hannah Kosinah ni umubyeyi wari ufite inda y’amezi icyenda, yabwiye aba banyamakuru ati: “Ubu ntwite inda y’amezi icyenda ariko ntabwo nemerewe kubyarira muri uyu mudugudu. Kubyarira hano bifatwa nk’ikizira, yewe ni no kugomera imana. Mu by’ukuri nagize uburibwe bukomeye ubwo najyaga kubyara umwana wa mbere. Byansabye ko nshaka imodoka, injyana mu kindi giturage kubyarirayo.”
Hannah Kosinah yagowe no kujya kubyarira ahandi
Abatuye muri iki giturage bavuga ko iyi miziririzo yaturutse ku muhigi witwaga Togbe Gbewofia Akiti, akaba ari we muntu wa mbere wakandagije ikirenge muri Mafi Dove. Ijwi ryaturutse mu kirere ryamubwiye ko ubu butaka bwera, abashaka kuhatura bagomba gukurikiza amategeko atatu: kutahororera amatungo, kutahabaryarira no kutahashyingura abapfuye.
Ibi ni byo umusaza witwa Kwame Tsinditse Gbenua wavukiye muri Mafi Dove ahamya. Yabwiye aba banyamakuru ati: “Ubwo abakurambere bacu bazaga kuri ubu butaka, bumvise ijwi rituruka mu ijuru ribabwira riti Niba mushaka kuguma kuri ubu butaka, mumenye ko bwera kandi hari amabwiriza mugomba kugenderaho. Ayo ni uko nta muntu wemerewe kubyarira hano, nta wemerewe kuhororera itungo ndetse nta n’ugomba kuhashyingurirwa.”
Gbenua ari mu basaza bubashywe muri Mafi Dove
Umusaza Gbenua yasobanuye ko impamvu bakiri muri Mafi Dove, ari uko bagerageje kubahiriza iri tegeko.
Igitangazamakuru Pulse gikorera muri iki gihugu mu cyegeranyo cyakoze kuri iki giturage, cyaganiriye n’abagituye, bemeza ko hafi ya bose uko ari 5000 bavukiye ahandi mu buryo bwo kubahiriza aya mahame umuhigi Akiti yasize ahawe n’imyuka yo mu kirere.
Mu gihe umubyeyi acitswe akabyarira mu Mafi Dove
N’ubwo byamaze kwinjira mu maraso abatuye muri iki giturage ko bagomba gukurikiza aya mategeko atatu arimo kutagibyariramo, hari bake cyane bacikwa bakisanga bahabyariye kimwe. Ibyo mu gihe bibaye, umuryango umenyeshe abasaza bagategura umugenzo ugamije “kweza Mafi Dove yose no gusaba imbabazi imana zabo.”
Ubundi ngo nta gihano cyateganyirijwe umuntu wabyarira muri Mafi Dove cyangwa se ukoze ibihabanye n’aya mategeko atatu yose, keretse ko bizera ko uwayarenzeho ashobora kubyarana abana bafite ubusembwa nk’ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo.
Hannah Kosinah bigaragara ko abayeho mu buryo bugezweho, avuga ko we na bagenzi be bazasaba abakuru gukuraho uyu muco, bakajya bahabyarira kuko ngo bibagiraho ingaruka. We yemeza ko mu gihe umubyeyi abyariye muri aka gace k’iwabo, nta ngaruka byamugiraho, cyane ko iby’ubusebwa bavuga ku bana bahavukira, hari n’ababuvukana kandi ababyeyi babo barubahirije aya mahame yose.
Kosinah na bagenzi be, bemeza kandi ko kuva bafite Ikigo Nderabuzima muri Mafi Dove, abasaza b’iwabo baborohereza bakavanaho uwo muziro, bakajya bahabyarira. Ngo: “Ntacyo byakwica.”
Abo muri Mafi Dove bifitiye n’Ikigo Nderabuzima


