Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’ikirere(Meteo Rwanda) cyatangaje ko Iteganyagihe ry’amezi ane y’igihembwe cy’imvura y’umuhindo (Nzeri-Ukwakira-Ugushyingo-Ukuboza) 2020; rigaragaza ko muri rusange uyu muhindo uteganyijwemo imvura izaba iri munsi ho gato y’imvura isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo mu bice byinshi by’igihugu.
Meteo Rwanda ikaba igira inama inzego zitandukanye gufata ingamba zo gukumira ingaruka zaterwa no kugusha imvura nke, by’umwihariko abahinzi bagasabwa gutera imyaka hakiri kare, kugira ngo imvura itazacika batareza.
Meteo Rwanda igaragaza ko imvura y’umuhindo yatangiye kugwa mu bice bimwe by’uturere twegereye umupaka wa Uganda kuva ku wa kabiri tariki 08 Nzeri 2020, ikazagenda igana mu Majyepfo aho izatangira kugwa tariki 13 Ukwakira 2020.
Nk’urugero, kuri uyu wa Kane, itariki 10 Nzeri 2020 hagati ya saa 06:00 na saa 12:00 hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura mu turere twose tw’Igihugu.
Ni mu gihe hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura mu turere twa Gicumbi, Burera, Musanze, Rubavu, Nyabihu, Nyamasheke na Rusizi ahandi hose mu gihugu hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.
Iyi mvura ariko izihutira gucika kuko Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali n’Amajyepfo ukuyemo uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hazatangira kubura imvura kuva tariki 22-29 Ukuboza 2020, ahandi ikazacika mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2021.
Uretse kugwa mu gihe gito kandi, Meteo Rwanda igaragaza ko imvura itazaba ari nyinshi cyane kuko hazagwa ibarirwa hagati ya milimetero 250 na 400 ahenshi mu gihugu, mu gihe ubusanzwe hashoraga kugwa irenze milimetero 600.
Impamvu izatera imvura kungana cyangwa kuba nke ugereranyije n’imvura isanzwe igwa mu gihe cyiza cy’umuhindo, ngo n’uko mu nyanja ngari z’u Buhinde na Atalantika harimo kuvamo imiyaga ifite ubuhehere buke, biturutse ku kuba izo nyanja zitarashyushye cyane ngo amazi yazo ajye mu kirere.


