Kuri iki gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 10 ya Nzeri 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku cyorezo cya Covid-19.
Muri iyi nama Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro banyuranye barimo kuganira ku buryo n’ingamba zikomeje gufatwa mu gushaka ibikoresho bihangana na Covid -19 kugeza ubu itarabonerwa urukingo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama Perezida Kagame yavuze ko yashimye Abanyacyubahiro barimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wafashe ijambo mbere ye avuga ko kugeza ubu hari ingamba nziza zirimo gufatwa ngo Afurika ibone ibikoresho bihagije mu muguhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Perezida Kagame yasabye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS gukomeza gushyigikira izi ngamba zifatwa n’ibihugu bya Afurika.
Perezida Kagame yongeyeho ko OMS yakwihutisha amasuzuma y’inkingo arimo gukorwa agamije gutanga urukingo rwa nyarwo, kugirango abaturage ba Afurika n’isi muri rusange basubire mu mirimo nkuko byari bisanzwe.
Yagize ati: ”Twiteguye kugeza urukingo n’ibindi bikoresho mu duce twugarijwe n’icyorezo kurusha utundi . Gusa ntibikuyeho ko hari ibihugu birusha ibindi ubushobozi. Abaturage b’ibihugu bimwe bashobora kwitabwaho kurusha abandi mu gihe twe abareberera urwego rw’ubuzima twaba nta cyo dukoze.”
Perezida Kagame yasoje agaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu ikoranabuhanga ryo gukoresha imashini (Robot) mu guhangana n’icyorezo , ndetse anizeza ubutanye n’abafatanyabikorwa barebwa n’iki kibazo.
Iyi nama yateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ikaba ihuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma binyuranye ku Isi. Ikaba yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.


